Abazunguzayi ibihumbi bitanu bagiye kubonerwa aho gukorera

Akarere ka Nyarugenge kiyemeje guca abazunguzayi bagera ku bihumbi bitanu biganje mu gace ka Nyabugogo, kabashyira ahantu heza hatandukanye ho gukorera.

Aha ni mu gasoko gato ka Nyabugogo kubakiwe bamwe mu bari Abazunguzayi.
Aha ni mu gasoko gato ka Nyabugogo kubakiwe bamwe mu bari Abazunguzayi.

Byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, uvuga ko hari uduce bahisemo ku bufatanye n’aba bazunguzayi twegereye Nyabugogo tuzubakwamo aho bazakorera.

Nzaramba avuga ko hari ahantu akarere katangiye kubaka hakunze kwitwa kuri “Equity” hazajyamo abazunguzayi 2000, ahitwa Nzove hakazajya abagera kuri 300 ndetse na Nyabugogo, hubatswe agasoko gato (Mini Market) katangiye gukorerwamo n’abari abazunguzayi 60.

Ati “Hari ahandi tugiye gutunganya hitwa Kiberinka hazajya abasigaye ku buryo muri Kanama uyu mwaka iki kibazo kizaba cyarangiye”.

Akomeza avuga ko ibi bizaca akajagari kagaragara Nyabugobo no mu nkengero zaho kuko aho bazashyirwa hazaba hari parikingi y’imodoka, bityo izina ry’abazunguzayi rikavaho bakitwa abacuruzi nk’abandi.

Abari abazunguzayi ku muhanda, bishimiye isoko bamurikiwe.
Abari abazunguzayi ku muhanda, bishimiye isoko bamurikiwe.

Mukashema Clémentine uri muri aba 60 bavuye mu muhanda, avuga ko yishimiye aho bamuhaye gukorera kuko ngo hari ibibazo yahuraga na byo hazamurinda.

Ati “Nshimishijwe n’uko mbonye aho gukorera hafite umutekano kuko mu muhanda akenshi batwamburaga tugahomba cyangwa bakagufunga ugata urugo n’abana, hano nubwo utacuruza cyane ariko nibura hari umutekano.”

Mukashema asaba ubuyobozi kwihutisha gukura mu muhanda abazunguzayi basigaye kuko ngo batagurisha neza bagihari, bikaba byatuma hari abawusubiramo.

Ati “Niba turi hano mu isoko kandi imbere yacu ku muhanda hari abahacururiza ibyo natwe ducuruza, abakiriya ntibazabarenga ngo baze hano, bityo ntitubone amafaranga bigatuma hari bamwe muri twe bava mu isoko bakisubirira mu muhanda.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko ikibazo cy'abazunguzayi kigiye gukemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko ikibazo cy’abazunguzayi kigiye gukemuka.

Agasoko katangiye gukora mu gace ka Nyabugogo gafite icyumba abana b’aba bacuruzi bazajya birirwamo mu rwego rwo kubarinda kwandagara mu gihe ba nyina bahugiye mu kazi.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko kabaruye abazunguzayi bagakoreramo bagera ku bihumbi bitanu biganjemo ab’ibigitsina gore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka