Abayobozi bitwara nabi ntibakwiye gukomeza kurwazwa – Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko abayobozi bitwara nabi bakwiye kubibazwa, kandi ko badakwiye gukomeza kurwazwa nyamara bahemukira abaturage.

Minisitiri Kaboneka ati Abayobozi bitwara nabi ntibakwiye gukomeza kurwazwa kandi bahemukira abaturage
Minisitiri Kaboneka ati Abayobozi bitwara nabi ntibakwiye gukomeza kurwazwa kandi bahemukira abaturage

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku cyateza imbere abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, yagiranye n’abayobozi bo muri iyi ntara kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2018.

Colonnel Theodomir Bahizi uyobora ingabo zo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara, wari muri iyo nama, yagaragaje ko mu bikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe yabasuzuguye.

Yagize ati “Mu kwezi gushize umuyobozi w’ingabo muri Kibirizi yamubajije aho bajya gukorera, aramusubiza ngo uyu munsi hari akandi kazi dufite, ariko mushoboye mwareba aho mujya.”

Tariki 14 Kamena 2018, na bwo uyu muyobozi yongeye gusuzugura ingabo zagiye aho bari bumvikanye guhurira n’abaturage ariko zisanga yo zonyine.

Umuyobozi wazo yamuterefonnye amubaza impamvu bari bonyine undi aramubwira ngo yamwibeshyeho atari we uyobora umudugudu.

Anaclet Niyonsaba, ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, abajijwe kwisobanura ku byo aregwa yemeye amakosa, yavuze ko icyabiteye ari uko baticaye ngo bafatire hamwe gahunda.

Ati “Mumbabarire rwose ko ntatunganyije neza gahunda nagombaga gutunganya. Nabitewe no gutekereza nabi.”

Anaclet Niyonsaba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kibirizi yemera amakosa
Anaclet Niyonsaba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kibirizi yemera amakosa

Si ubwa mbere uwo muyobozi agaragaweho kugongana n’inzego z’ubuyobozi, kuko ngo no kuva mu 2006 atangira umurimo w’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’umurenge,
Amaze kwimurwa inshuro enye mu mirenge bitewe n’imikorere ye inengwa. Amaze kuyobora imirenge ya Cyanika, Kamegeri, Buruhukiro na Kibirizi.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bitwara nabi bagomba kubibazwa, anabwira abayobozi ko batagomba guhishira cyangwa kujenjekera abakora nabi kuko abo baba bahemukira ari abaturage.

Ati “Ibibazo bye byagaragaye kera, batangira ibyo kurwaza. Urarwaza umwe uhuhura abandi? Uzi kurwaza umuntu umwe uhuhura 100? Bayobozi nimufate inshingano zanyu, murengere abaturage.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, avuga ko kujenjekera Anaclet Niyonsaba bitazasubira
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko kujenjekera Anaclet Niyonsaba bitazasubira

Yanavuze ko niba umuntu akoze amakosa rimwe agirwa inama, yakomeza akihanganirizwa, aho kwimurwa kuko ubwabyo atari igihano. Kandi ngo byaba byiza mu gihe adafatiwe ibyemezo kutimurwa, ahubwo kurekerwa aho yari ari byibura ahandi hagakomeza kuba hazima.

Muri iyi nama hanagaragajwe ko muri iyi minsi hari inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zagiye zipfa, rimwe na rimwe biturutse ku burangare bw’abashinzwe kuzitaho.

Nk’i Muhanga hari inka 28 zapfuye mu gihe cy’icyumweru biturutse ku mukozi w’akarere wari ubishinzwe watanze imiti itangana n’iyo yari yatswe na veterineri wagombaga kuzivura.

Uyu mukozi w’akarere yabikoze yaramaze gusezera ku kazi, ku buryo aho ikibazo cyagaragarijwe nta wuzi aho yarengeye.

Mu Karere ka Nyaruguru na ho hapfuye inka zigera kuri 27 mu gihe cy’amezi abiri, ariko hari 12 zapfuye biturutse ku kuba abaturage barahamagaye veterineri w’umurenge batuyemo wa Busanze akabaca amafaranga, bakayabura na bo bakabyihorera.

Nyamara, ngo imiti yashoboraga kuzivura ku karere yari ihari. Hatangiye gukorwa iperereza ku makosa uyu muveterineri avugwaho.

Ibi na byo Minisitiri Kaboneka yabigaye agira ati “Leta iguze imiti wowe utangiye kuyicuruza ku muturage, utaguhaye amafaranga uramwihoreye inka irapfa, nk’aho ari imiti yawe. Urimo ukora akazi uhemberwa buri munsi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko inka 12 zapfuye mu Murenge wa Busanze zazize veterineri washatse indonke mu baturage
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko inka 12 zapfuye mu Murenge wa Busanze zazize veterineri washatse indonke mu baturage

Icyakora hari babiri mu babuze inka ku bw’aba bakozi bitwaye nabi bazashumbushwa muri iyi minsi, kuko hari inyana ebyiri zatanzwe na Perezida wa komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, na we wari waje muri iyi nama.

Minisitiri Kaboneka yanibukije abayobozi batarara mu duce bayobora ko ubuyobozi atari ubucanshuro cyangwa ubupagasi, kandi ko atari ubukerarugendo.

Yavuze kandi ko abayobozi basabwa raporo bagatanga imibare itari yo bakwiye kubihagarika kuko iterambere ritashingira ku binyoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibi avugase nabuhere nyaruguru, areke kuguma kuyidindiza ashyigikira ubuyobozi bubi buhari bumutura, bukamwitwaza rwica, rutoteza rubanda mbaze twemereko uyu mu minisitiri imvugo ye ariyo ngiro!!! Agirabo yibasira, ariko abamukora mu ntoki......

KAYUMBA yanditse ku itariki ya: 18-06-2018  →  Musubize

@minister wagirango ibyo ubwira abaturage rwose sibyo biba biri mumutima wawe kuko bibaye byo ntiwakabaye ukirwaza mayor wa Nyaruguru!!!!wigize uwo kwirirwa ateranya abandi ikibaye cyose avugako byatewe nabandi birababaje!

Mwanangu yanditse ku itariki ya: 17-06-2018  →  Musubize

AHAHA UWAKWELEKA UMUGORE WAMASAKA.UTANGA IBYANGOMBWA BWAMAVUKO ATEYE ISESEME

ZUZU yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Njye mbona kwutwara nabi,biterwa nicyo bagushakaho kuko Hari about nzi bakora ibyaha ariko wabivuga akaba ari wowe ubizira. Urugero: mu karere ka Gakenke hari umukozi washyizwe mumwanya nta diplome afite igitangaje Mifotra yarabitahuye amaze imyaka ibili akora yanditse ko yasezererwa ariko nubu aracyakora. Ubwo se ikimenyane kirenze icyo ni ikihe. Ibyo mvuga mbifitiye gihamya ariko kubera imbaraga zabo mvuze mushibora lutabihitisha.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Njye narumiwe kuba umuyobozi yimurwa ni amakosa ye cyangwa ni abamuyobora! Ngo kuva 2006 kugeza ubu yakoraga nabi!ubwo se ntibigaragaye ko hari abakingirwa ikibaba, yasigaye ate muri 2016 ko abandi bagiye kubera impamvu zabo bwite? Umunyarwanda yise umwana we Bazivamo!!!

Tegera yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Nyakubahwa minister kaboneka ibyuvuga nibyo rwose 100% ariko abaturage dutuye kangondo na Kibiraro ntabwo twishimiye nagato uburyo mugiye kutwimura mo mutaduhaye ingurane ikwiye ,nubwo muvuga NGO ingurane ikwiye niyanzu yicyumba kimwe mukuri umuturage muramutse mumuhaye iriya ngurane ntabwo yazigera ateza imbere igihugu cye nawe ubwe muri rusange,ingurane ikwiye yakagombye kuba amafaranga.

Kano yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka