Abayobozi bakuru b’igihugu barongera guhurira mu Mwiherero kuwa Mbere

Abayobozi bakuru b’igihugu bazitabira Umwiherero wa 15, uzabera mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame niwe uba uwuyoboye
Perezida Kagame niwe uba uwuyoboye

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare nibwo abayobozi barenga 300 bo muri Guverinoma, ibigo bya Leta n’iby’ubucuruzi byigenga, bahaguruka berekeza mu mwiherero uzamara iminsi ine.

Muri iki gikorwa kizaba kiyobowe na Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente azabanza kugeza ku bawitabiriye uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.

Hazakurikiraho ibiganiro bizibanza ku nkingi eshashatu za Guverinoma, zirimo kureba aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje, kureba inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse no kureba uruhare rw’ iterambere ry’inganda n’imigi no kunoza ubukungu.

Hazanarebwa kandi uko uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi bwifashe, uko hatezwa imbere serivisi z’ubuzima n’uko zihagaze ndetse harebwa uko u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Buri muyobozi yitwaza ibikoresho azakoresha harimo n'imyenda ya siporo
Buri muyobozi yitwaza ibikoresho azakoresha harimo n’imyenda ya siporo

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage.

Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, iki gikorwa gikoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu.

Abawitabira banarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba, ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Ibiganiro bihatangirwa nibyo igihugu kigenderaho mu gushyiraho gahunda z'iterambere
Ibiganiro bihatangirwa nibyo igihugu kigenderaho mu gushyiraho gahunda z’iterambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbere nambere murakoze kubwuyumwiherero! niga muri kaminuza y’urwanda ishami rya bizinesi n’ubukungu (Gikondo campus) ndashaka niba bishoboka ko mwansobanurira ikintu kigezweho cyo kuvuga ko murwanda kubona akazi arukukubaza ngo (ninde ukohereje) ko batacyita ko ushoboye! ikindi kingenzi cyane shaka gusaba nukuri abanyeshuri turashira pe! kubera ibintu bihenze (ibiribwa) kandi mubona namafaranga tuba dufite (ntayo pe) none nasabaga niba bishoboka mwadushyiriraho (STUDENT SHOP) AHO TUGURIRA TUDAHENZWE NUKURI MUDUTEKEREZEHO PE. MURAKOZE CYANE

Joel karemera yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

mwiriwe?twifuzagako bavuga kubijyanye ni byicira byubudehe

EDUARD yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka