Abayoboke ba PSR na UDPR barahamagarira Abanyarwanda kwigaragambya bamagana U Bufaransa

Abarwanashyaka b’amashyaka PSR na UDPR barahamagarira Abanyarwanda kwamagana ibikubiye muri raporo zitandukanye z’u Bufaransa zirimo n’ubuhamya butangwa bugamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nizeyimana avuga ko batazarekera kwamagana u Bufaransa igihe cyose buzaba bugikomeza gushinja ibinyoma abayobozi bakuru b'u Rwanda
Nizeyimana avuga ko batazarekera kwamagana u Bufaransa igihe cyose buzaba bugikomeza gushinja ibinyoma abayobozi bakuru b’u Rwanda

Abarwanashyaka b’amashyaka yombi bavuga ko abatangabuhamya bifashishwa n’iki gihugu, batanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Bavuga ko ukurikiye ubwo buhamya usanga buvuguruzanya, ku buryo nta mpamvu bwagenderwaho bashinja bamwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo zu Rwanda ihanurwa ry’iyo ndege ya Habyarimana.

Banavuga kandi ko bashingiye kuri izo raporo basanga ibyo abasirikare bakuru mu ngabo zu Rwanda baregwa atari icyaha, bagasaba ko abatangabuhamya badakwiriye kwizerwa. Bavuga ko ahubwo ari amayeri yo gutuma u Bufaransa bukomeza gupfobya u Rwanda n’abayobozi barwo.

Nizeyimana Pie umuyobozi w’ishyaka UDPR, avuga iyo ariyo mpamvu baheraho basaba Abanyarwanda guhaguruka bakajya mu muhanda bakabyamagana.

Agira ati “Iyo bashatse gufata abayobozi bacu nitwe baba bafashe, kuko bariya bayobozi nitwe twabatoye, nitwe twabashyizeho. Nubwo abasirikare badatorwa ariko nabo bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Akomeza ati “Iyo rero ushaka kwandagaza umuntu wahagaritse Jenoside akadusubiza amahoro, akaduha umutekano dufite, agatuma u Rwanda rugera aho rugeze rugatangira kuvugwa mu ruhando mpuzamahanga, hejuru y’ubuhamya bwa Munyendinda, Ruzibiza, Ruyenzi n’abandi tugomba kubyamagana nk’Abanyarwanda.”

Hon Rucibigango avuga ko impamvu u Bufaransa budashaka gushyira ahagaragara ukuri kuihanurwa y'indege ya Habyarimana ari uko bafitemo uruhare
Hon Rucibigango avuga ko impamvu u Bufaransa budashaka gushyira ahagaragara ukuri kuihanurwa y’indege ya Habyarimana ari uko bafitemo uruhare

Nizeyimana avuga ko kwigaragambya mu mahoro bamagana u Bufaransa atari ihame, ariko ari imwe mu nzira bafite zo gukoresha bamagana ibyo iki gihugu gikomeje gukorera Abanyarwanda n’abayobozi babo.

Aba barwanashyaka ngo baranateganya gukoresha ubundi buryo butandukanye bwo kwamagana, burimo inyandiko. Bifuza kuzandikira ibihugu bikomeye ku isi, babigaragariza ukuri ku byo u Bufaransa bukorera u Rwanda.

Hon. Rucibigango Jean Baptist Perezida w’ishyaka PSR, avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarahanuwe n’Abafaransa.

Ati “Nyuma y’imyaka 23 amashyaka ya UDPR na PSR bakoze ubusahakashatsi basanga ko Abafaransa, interahamwe n’ingabo zahekuye igihugu cyacu muri rusange , aribo bahanuye indege ya Habyarimana.”

Mu minsi ishize, u Bufaransa bwongeye gusohora raporo isaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru b’ingabo zu Rwanda.

Muri iyo raporo aba basirikare bakekwaho uruhare mu guhanura indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal, bafata nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka