Abayisilamu bavuye mu rugendo i Maka bagabiye inka 10 abarokotse Jenoside

Abayisilamu bibumbiye mu ihuriro ryitwa “Abasangirangendo” bagabiye inka 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Rusenge muri Nyaruguru.

Abasangirangendo bagabiye inka 10 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye
Abasangirangendo bagabiye inka 10 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye

Uwo muhango wajyanye n’uwo kwishyurira mitiweri abaturage 1300 bo muri uwo murenge, wabaye tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Abasangirangendo ni Abayisilamu bakoze urugendo rutagatifu i Maka mu mwaka wa 2011.

Abagize iryo huriro bavuga ko kuva bava mu rugendo rutagatifu i Maka, biyemeje gushyira hamwe imbaraga zabo bakajya bakora ibikorwa bigamije guteza imbere Abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’Abasangirangendo, Sheik Bushokaninkindi Dawudi avuga ko ibikorwa bakora bitagenerwa Abayisilamu gusa, ko ahubwo bigamije guteza imbere Abanyarwanda muri rusange.

Agira ati “Abanyarwanda twese dukwiye guhagurukira rimwe nk’abitsamuye, tukaba bamwe tugafatanyiriza hamwe tukunganira guverinoma nziza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Abakoze umutambagiro mutagatifu i Maka muri 2011,bahise bakora ihuriro rifasha abaturage
Abakoze umutambagiro mutagatifu i Maka muri 2011,bahise bakora ihuriro rifasha abaturage

Bamwe mu borojwe bashimiye Abasangirangendo ku mutima mwiza bagize wo bakabatekerezaho; nk’uko umwe muri bo witwa Ntawukuriryayo yabivuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko Abasangirangendo bunganiye Leta cyane mu buryo bwo gufasha abaturage bose kuzamukira rimwe bakagera ku iterambere.

Avuga kandi ko ubufasha batanze mu karere bugiye gutuma ibipimo by’imibereho myiza bizamuka muri ako karere kandi kakanabasha kwesa imihigo yako ku gihe.

Ubufasha Abasangirangendo bahaye abaturage bo muri Rusenge bugizwe n’inka 10 zatwaye miliyoni 6RWf no kurihira mitiweri abantu 1300 byatwaye miliyoni eshatu n’ibihumbi 900RWf.

Sheik Bushokaninkindi avuga ko biyemeje gufatanya na Leta kuzamura imibereho y'Abanyarwanda
Sheik Bushokaninkindi avuga ko biyemeje gufatanya na Leta kuzamura imibereho y’Abanyarwanda

Abasangirangendo kandi ngo basanzwe banatanga ubufasha ku baturage bo hirya no hino mu turere tugize igihugu by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho babubakira inzu, kubagabira inka n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka