Abavuye Iwawa bagasubira mu muhanda bagiye kujya bakurikiranwa mu nkiko

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ‘National rehabilitation Servise’ kiratangaza ko umwana wavuye muri icyo kigo giherereye Iwawa uzongera gusubira mu muhanda azajya akurikiranwa mu nkiko.

Aime Bosenibamwe, umuyobozi w'Ikigo gishinzwe igororamuco cya Iwawa
Aime Bosenibamwe, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe igororamuco cya Iwawa

Umuyobozi w’icyo kigo Bosenibamwe Aime avuga ko ikigo ayoboye kigorora abataye umuco hadakoreshejwe ibihano bagasubizwa mu buzima busanzwe, kandi Leta ikabafasha hakurikijwe amahirwe agaragara aho bagiye gutura.

Bosenibamwe avuga ko Leta iba yabahaye amasomo arimo no kwihangira imirimo, kuvurwa ku bari barabaswe n’ibiyobyabwenge no guterwa inkunga y’ibikoresho bibafasha mu myuga baba barize.

Icyakora ngo hari abamara gufata amafaranga bakayirira bagahita basubira mu mijyi guteza umutekano muke babangamira uburenganzira bw’abandi baturage, ari na bo ngo batazongera kwihanganirwa.

Agira ati “Ubwo nta kundi ni ukugufata tukagushyikiriza Ubushinjacyaha ugakorerwa dosiye ugakurikiranwa n’inkiko kuko bizajya bifatwa nk’isubiracyaha.”

Bosenibamwe agaragaza ko Politiki y’igororamuco igamije kugorora,aho kurunda abantu bose muri gereza . Avuga mu ngamba zafashwe harimo no guhana ababyeyi batita k’uburere bw’abana babo bigatuma bajya mu mihanda.

Abayobozi b’uturere batita ku bana basubijwe mu miryango na bo ngo bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi, kuko bafite inshingano zo gukemura amakimbirane mu miryango.

Ati “Uturere tuzajya tugaragaramo ko abana bajya mu mihanda cyane, abayobozi bazajya babibazwa kuko ni inshingano zabo kwita ku miryango ifite ibibazo bigakemuka.”

Kuva mu myaka itatu ishize abana hafi 900 bari munsi y’imyaka 18 bakuwe mu mihanda, bajyanwa kugororerwa mu Kigo cya Gitagata no mu bindi bigo byigenga.

Abagera kui 600 basubijwe mu miryango mu gihe abashyikirijwe ikigo ngororamuco cya Iwawa basaga ibihumbi 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urakoze Muvandimwe.Ndagukosoraho gato.Yesu azahabwa gutegeka isi yose,byanditswe muli Ibyahishuwe 11:15.Ntabwo ari Ibyakozwe.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Ntabwo umuti ari ukubajyana mu nkiko.Iwawa ntabwo ihanagura ikintu kiba cyaratumye bamwe bajyanwa Iwawa.Ndetse bamwe bajyanwayo bafite uburwayi bwo mu mutwe kubera gufata ibiyobyabwenge.Ikindi kandi,bamwe bavayo bakabura akazi.Umuti w’ibibazo isi ifite,uzazanwa gusa n’ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bwose bwo mu isi,ibusimbuze ubutegetsi bwayo.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko ibyakozwe 11:15 havuga.Nibwo isi izahinduka paradizo,ibibazo byose bikavaho.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba imana ngo "ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).
Burenda kuza.

karekezi yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

uri injiji gusa.ubwo bwami bw’Imana butaje kugeza ubwo isi imara imyaka miriyoni na miliyoni ubutegereje ryari?

ngabo yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka