Abavomaga Nyabarongo biruhukije

Abaturage b’Umudugudu w’Iterambere mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge bamurikiwe amazi meza azabarinda aya Nyabarongo ngo yabatezaga indwara.

Abayobozi bafungura ku mugaragaro amazi meza yashyikirijwe abavomaga Nyabarongo.
Abayobozi bafungura ku mugaragaro amazi meza yashyikirijwe abavomaga Nyabarongo.

Bayamurikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa bako kuri uyu wa 27 Kamena 2016, ubwo hatahagwa ku mugaragaro ibikorwa binyuranye by’iterambere kubakiye abaturage hirya no hino mu mirenge.

Akimanizanye Monique, wo muri uyu Mudugudu w’Iterambere akaba n’Umujyanama w’Ubuzima, avuga ko bagiye kubafasha kwirinda indwara zabibasiraga.

Ati “Kubera twakoreshaga amazi mabi ya Nyabarongo, abana bacu barwaraga impiswi keshi kubera umwanda cyangwa bakarwara inzoka zo mu nda zirimo za amibe kandi zo zifata n’abantu bakuru ugasanga duhora kwa muganga ntitugire ikindi twimarira none turasubijwe”.

Akomeza avuga ko uretse ikibazo cy’umwanda hari n’abana bajyaga kuvomayo bakahaburira ubuzima cyane ko ngo habamo ingona zikunda gutwara abantu bakaburirwa irengero.

Mugenzi we Mukandagijimana Bernadette, avuga ko biruhukije kuko umwanda ngo wari ubamereye nabi haba mu biribwa no ku myambaro.

Ati “Hari igihe wafataga amazi ya Nyabarongo ukiva kuyavoma ataratuza ugahita uyatekesha, wagaburira umugabo akumvamo umusenyi bikabyara intonganya ku buryo byavamo no gutandukana.”

Yongeraho ko kumesa na byo ngo byari ikibazo “wafuraga umwenda w’umweru ugasanga wabaye ikigina bikakuyobera”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Nsabimana Vedaste, yasabye abaturage gufata neza aya mazi.

Yagize ati “Aya mazi ni mwe mugomba kuyacunga, ndabasaba ko muyabungabunga ku buryo hagize robine icika muhita muyisubiranya hato nyuma y’amezi abiri tutazasanga mwasubiye aho muvuye, turifuza ko iki gikorwa kizaramba”.

Aya mazi yatashywe yuzuye atwaye miliyoni 129 Frw, bikaba biteganijwe ko azafasha abaturage bagera ku bihumbi bitatu bari bayakeneye cyane.

Ibindi bikorwa byatashywe ni inzu 12 zubakiwe abacitse ku icumu batishoboye, isoko ryahurijwemo bamwe mu bazunguzayi bo mu gace ka Nyabugogo, ruhurura ya Kivugiza ndetse n’inyubako nshya y’Umurenge wa Nyakabanda, byatwaye miliyoni 712Frw.

Ibi bikorwa ahanini bikaba byarubatswe n’Inkeragutabara, zishimirwa kubikora neza no kubahiriza igihe kiri mu masezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka