Abatuye mu kajagari bagiye koroherezwa kubona inzu

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Isoko ry’imari n’imigabane(CMA) bagaragaje inyigo y’uko ikibazo cy’akajagari kigiye gukemuka, n’abari bagatuyemo bakabona inzu byoroshye.

Abashoramari barashaka kubaka ku buryo bugezweho (Photo internet)
Abashoramari barashaka kubaka ku buryo bugezweho (Photo internet)

Muri uyu mushinga, abatuyemu kajagari, bazasabwa gutanga ubutaka bwabo ku buntu, umushoramari yubake ku buryo bugezweho (Apartments).

Uwatanze ubutaka wese biteganyijwe ko azahabwa inzu nta kindi kiguzi asabwe, nk’uko Fred Mugisha, umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali abivuga.

Yagize ati “Abaturage bazaba batanze ubutaka bwabo, ni bwo buzaba umugabane bityo abazashora amafaranga bubaka bazabahe inzu nta kindi kiguzi.

Umushoramari azungukira mu nzu zisigaye kuko azubaka nyinshi ajya hejuru bitamusabye gushaka ubundi butaka”.

Nk’uko inyigo uyu mujyi wakoze ibigaragaza, kuri ubu umujyi wa Kigali ngo ufite imiturire y’akajagari iri ku kigero cya 70% mu gihe muri 2011 yari ku kigero cya 67%.

Ibi ngo ni byo byatumye hashakishwa uburyo bushoboka ngo aka kajagari kagabanuke cyangwa gacike nk’uko Mugisha akomeza abivuga.

Fred Mugisha umuyobozi w'ishami ry'imiturire n'imyubakire mu mujyi wa Kigali
Fred Mugisha umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali

Ati “Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, tuvuga ko muri 2025 nta kajagari kazaba kakiwurangwamo.”

Akomeza avuga ko mu ntumbero 2020 kazaba kagabanutse ku buryo bugaragara, mu myaka itanu kakaba karangiye cyane ko uyu mushinga na wo uzaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Avuga ko icyo abaturage basabwa, ari ukumva iby’uyu mushinga no kwemera impinduka kuko ari bo zifitiye akamaro.

Umuyobozi wa CMA, Robert Mathu, avuga ko ikigo akuriye cyiteguye gufasha abifuza gushora imari muri uyu mushinga.

Ati “CMA irateganya gushyiraho ikigega kizakoreshwa mu gihe kirekire, aho abashoramari babyifuza bazafashwa kubona amafaranga yo kubaka inzu, mu rwego rwo guca akajagari mu mujyi wa Kigali”.

Avuga ko afite icyizere cy’uko uyu mushinga uzashoboka kuko ngo hari n’ibindi bihugu ubu buryo bwafashije guca akajagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nukuri njye nubwo ndi umwana, mbaye ndi nk’umuntu mukuru nemerewe gutora, natora Nyakubahwa Paul kagame

MUTABAZI Wilson yanditse ku itariki ya: 16-07-2017  →  Musubize

usanzwe afite nyinshi se akodesha bazamuha imiryango yarafite? cg ubwo azahabwa iyo kubamo gusa izo zindi zibe inyungu yiyo company? mudusobanurire neza?

alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

kuva kera iyo mutekereza gurya muba mwarageze kubyo mwahize 2020 ntanubwo kurya ibyabandi byarikibaho ubu nibwo burwo bwarigufasha abaturajye batishoboye nimubigire vuba murebe ngo turagira umujyi wambere kwisi

fkaa yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

nibyiza cyane bizateza u Rwanda imbere ndetse na Kigali.

Gashyamba yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Nibyiza kuva mukajagari,ariko nkumuntu waruhafite iso akodesha zimutunze bizagenda bite?iyo azahabwa aramutse apfuye yayisigamo nabamukomokaho?Mubarize.Murakoze

Willy Dudu yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka