Abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kigaragaza ibimenyetso byo kuruka barahumurizwa

Dr Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi ibiza n’imitingito mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ahumuriza Abanyarwanda ko Nyiragongo yongereye ibimenyetso itari hafi kuruka.

Uko niko Nyiragongo iboneka mu gihe cy'ijoro ku bari mu mujyi wa Goma
Uko niko Nyiragongo iboneka mu gihe cy’ijoro ku bari mu mujyi wa Goma

Atangaza ibyo mu gihe hashize ibyumweru abaturiye ikirunga cya Nyiragongo babona imyotsi myinshi isohoka mu kirunga ku manywa, naho mu ijoro bakabona umuriro.

Ibyo byateye bamwe impungenge bavuga ko gishobora kuba kiri hafi kuruka nkuko bijya bibaho iyo kigiye kuruka.

Dr Dushime ufatanya n’abanyecongo gukurikirana imihindagurikire y’ikirunga cya Nyiragongo, yabwiye Kigali Today ko ikirunga cya Nyiragongo cyongereye ibimenyetso bigaragazwa n’imitingito mito myinshi ibera aho kiri.

Avuga ko uretse imitingito habaye kwiyongera kw’imyotsi isohoka mu ndiba y’ikirunga, ariko akavuga ko ibi bimenyetso byatangiye kugabanuka ku buryo bidateye impungenge.

Agira ati “Ni byo hashize nk’ibyumweru bibiri humvikana imitingito myinshi mito hamwe no kwiyongera kw’imyotsi ariko hari itsinda ryasuye ikirunga biboneka ko bidateye impungenge nkuko abantu babikeka.”

Akomeza avuga ko icyo kirunga kiri mu ibara ry’umuhondo bivuze ko nta mpungenge giteye.

Ati “Ibirunga biracyari mu ibara cy’umuhondo bivuze ko bishobora kuruka ariko si aka kanya. Abantu batuze kuko hari ibigaragaza ko kigiye kuruka twabamenyesha, bakurikirane itangazamakuru kuko niryo ridufasha kumenyekanisha amakuru.”

Imyotsi isohoka muri Nyiragongo yariyongere bitera impungenge
Imyotsi isohoka muri Nyiragongo yariyongere bitera impungenge

Dr Dushime avuga ko uikirunga kigiye kuruka abantu bahungishwa kandi habaye imyiteguro. Naho kubirebana n’imyotsi isohoka mu kirunga, asaba abantu kwirinda gukoresha amazi y’imvura kubera ingaruka yabateza.

Ati “Ni byiza kwirinda amazi y’imvura kuko iriya myotsi iyo igeze mu kirere ihinduka imisenyi ikaza ikagwa ku mboga, imboga n’ibindi biribwa, nibyiza kubyoza n’amazi meza.”

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka 2002 aho cyatwaye ubuzima bw’abantu ndetse kigasenya umujyi wa Goma. Abagituriye bakaba bahora bikanga ko cyakongera kubateza akaga.

Nyiragongo ngo nta mpungenge iteye kuko iri mu ibara ry'umuhondo
Nyiragongo ngo nta mpungenge iteye kuko iri mu ibara ry’umuhondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kiraruka murabibona mudabange ntimube mwitegura nakazi kanyu

jetu yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka