Abaturage ntibarasobanurirwa neza imishinga ibakorerwa

Mu bushakashatsi Transparency international Rwanda yashyize ahagaragara, yagaragaje ko abaturage berekanye ko hari imishinga myinshi ibakorerwa batabigizemo uruhare.

Basobanuriwe uburyo abaturage bagaragaje ko hati imishinga ibageraho nta ruhare bayigizemo.
Basobanuriwe uburyo abaturage bagaragaje ko hati imishinga ibageraho nta ruhare bayigizemo.

Ubu bushakashatsi bwanashingiye ku dusanduku tw’ibitekerezo by’abaturage, bwerekanye ko amasezerano ari hagati ya rwiyemezamirimo n’abatanga amasoko ya Leta mu turere usanga itita ku baturage.

Ibyo bigatuma abaturage benshi baragiye bavuga ko imishinga myinshi yabakorewe batabizi nta n’uruhare bayifiteho. Hari abaturage benshi bagiye bamburwa kandi rwiyemezamirimo yarishyuwe amafaranga yose.

Muri ubu bushakashatsi, Transparence International Rwanda ivuga ko abaturage bagaragaje ko bataragira uruhare rufatika mu mishinga igamije kubateza imbere, aho bamwe bavuga ko bayibonye ibitura hejuru abandi ntibamenye imikorere yayo bityo ntibagire n’uruhare rwo kuyibungabunga.

Ingabire Marie Immaculee yahamagariye abayobozi kwibuka ko ibyo umuturage atagizemo uruhare bitaramba.
Ingabire Marie Immaculee yahamagariye abayobozi kwibuka ko ibyo umuturage atagizemo uruhare bitaramba.

Ibi kandi ngo byiyongera ku kuba iyo imishinga irangiye akenshi kubera haba harabayemo ruswa, abaturage batishyurwa ibikorwa byabo byangijwe cyangwa se ntibishyurwe akazi bakoze kandi rwiyemezamiirmo yaramaze kwishyurwa amafaranga yose.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, asaba ko abayobozi baharanira inyungu z’umuturage, agahabwa serivise ataziguze kandi akagishwa inama mu bimukorerwa.

Yagize ati “Ntabwo ubuyobozi bushyira ingufu mu kurengera inyungu z’abaturage,ugasanga kubera ibyo baziranye n’uwo bahaye isoko umuturage ntiyishyuwe kandi rwiyemezamirimo yarishyuwe aye yose, ntibyumvikana ukuntu usanga umuturage atazi umushinga kandi ari we mugenerwabikorwa.”

Ingabire asanga hakwiye gukarishywa ibihano bigenerwa bene abo bayobozi bakaryozwa ibya rubanda kandi bagakurwa mu kazi.

Mbarubucyeye Xavier umunyamabanga uhoraho ku rwego rw’umuvunyi, yasabye abaturage gukangukira gutanga ibitekerezo no gutunga agatoki aho ibintu bitagenda neza bakoreshe udusanduku tw’ibitekerezo kuko biri mu nyungu zabo.

Ati “Dushyinzwe kugira inama Leta, ni byiza ko abaturage bakangukira kuduha ibitekerezo bacishije muri turiya dusanduku, bidufashe kugira inama leta no gukora iperereza mu rwego rwo kurwanya ruswa.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutandatu, Kayonza, Musanze, RUbavu, Kamonyi, Huye, na Nyamagabe aho 50% bagaragaje ko hari imishinga ibakorerwa nyamara batayizi, 60% bakavuga ko nta ruhare bagize mu mishinga yitwa ko yabakorewe, ubundi abaturage bakavuga ko bahabwa serivisi mu nzego zibanze batanze ruswa.

Ibi kandi ngo byiyongera ku kuba ba rwiyemezamirimo batishyurwa uko bikwiye bagasabwa kugira amafaranga batanga ya ruswa akenshi atuma badakora imishinga batsindiye ngo irangire neza cyangwa bakayisondeka akenshi abaturage bakaba aribo bigiraho ingaruka zo kwamburwa no guhabwa ibitaramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka