Abaturage bagomba kwibona muri Polisi nayo ikabibonamo – Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye arahamagarira abapolisi bakuru barangije amasomo gukora ibituma bemerwa nabo bayobora.

Abapolisi bakuru 26 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika basoje amasomo ajyanye n'ubuyobozi
Abapolisi bakuru 26 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika basoje amasomo ajyanye n’ubuyobozi

Yabivuze ubwo abapolisi bakuru 26 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika basozaga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza y’ibijyanye no kuyobora abapolisi, gusigasira amahoro no gukemura amakimbirane yari amaze umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanza.

Tariki ya 02 Nyakanga 2017 ubwo hasozwaga ayo masomo, Minisitiri Busingye yavuze ko abo bapolisi basoje amasomo yabo yo ku rwego rwo hejuru icyo basabwa ari ubufatanye bunoze hagati yabo n’abaturage bashinzwe kurindira umutekano.

Agira ati “Abaturage bagomba kwibona muri Polisi, Polisi igomba kwibona mu baturage kugira ngo kwemerwa kwayo ntibibe ko itegeko ribiteganya gusa ahubwo bibe kubera ko umuturage yibona muri polisi na polisi ikibona mu muturage bose bakuzuzanya.”

Akomeza avuga ko ubufatanye buri hagati ya polisi yo mu bihugu bitandukanye byari muri ayo masomo y’icyiciro cya gatanu bugamije kurwanya ibyaha bitewe n’uburyo isi igenda irushaho kuba umudugudu umwe.

Ati “Ibintu birebana no gukora ibyaha, gukurikirana ibyaha, kubahiriza amategeko n’ibindi byinshi cyane bisigaye bitangirira mu gihugu kimwe bikajya mu cya kabiri bikajya mu cya gatatu bikarangirira mu kindi. Igikorwa kimwe gishobora gutangirira mu Rwanda kikarangirira muri Somaliya n’ahandi.”

Busignye yongeyeho ko guhuriza hamwe abapolisi b’ibihugu bitandukanye mu masomo amwe bifasha mu kubaka ubufatanye bwa polisi kandi bigatuma hatagira abasigara inyuma mu kurwanya ibyaha.

Minisitiri Busingye yabwiye abapolisi barangije amasomo ko bagomba gukora igituma abaturage babibonamo
Minisitiri Busingye yabwiye abapolisi barangije amasomo ko bagomba gukora igituma abaturage babibonamo

CP SM Etyang wo mu gipolisi cya Kenya yatangaje ko atahanye byinshi yungukiye mu masomo yatumye bagira ubumenyi bwo kuyobora bagenzi babo.

Agira ati “Ni amasomo azamfasha mu bibazo bigiye bitandukanye birimo kurwanya iterabwoba, ibiyobwabwenge n’andi makimbirane yavuka mu gihugu cyanjye.”

Abo bapolisi bakuru bahabwaga ayo masomo na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’ishuri rya Polisi yo mu Bwongereza (Bramshill Police College).

Baturuka mu bihugu byo muri Afurika aribyo Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Somalia, Sudan, South Sudan, Uganda n’U Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka