Abategera imodoka ahitwa ku "Mana y’Abagore" bifuza ko hashyirwa ubwiherero

Abategera imodoka cyangwa moto ahazwi nko ku giti cy’ "Imana y’Abagore" muri Karongi babangamiwe no kuba nta bwiherero buhaba.

Babangamiwe no kuba nta bwiherero buhari kandi hahurira abantu benshi bateze ibinyabiziga
Babangamiwe no kuba nta bwiherero buhari kandi hahurira abantu benshi bateze ibinyabiziga

Aha hantu, haherereye mu Murenge wa Rubengera, nubwo hamaze kumenyerwa nk’ahategerwa imodoka na moto cyane cyane izerekeza mu Karere ka Rutsiro, nta cyapa cyangwa ikindi kimenyetso kihagaragaza nk’ahagomba gutegerwa hemewe.

Igiti gihari kuba kitwa "Imana y’Abagore" byaturutse ku kuba ngo mu gihe cyo hambere umugore wese wabaga byananiye kubyarira mu rugo, iyo yakigeraga munsi yahitaga abyara.

Abagenzi bategera aho hantu ibinyabiziga bavuga ko bibagora kubona ubwiherero iyo bibaye ngombwa kandi ngo akenshi bahamara igihe kirenga isaha bategereje ibyo binyabiziga ; nk’uko bivugwa na Karangwa Jean.

Agira ati ʺIcya mbere, imodoka ya hano kugira ngo uzayibone uba uhamaze amasaha menshi utegereje, hari n’ababa bahategerereje bisi, ariko iyo umuntu akubwe bimusaba kujya mu ngo z’abaturage gutira ubwiherero.ʺ

Mujyambere Leonard ukora umurimo wo gutwara abantu kuri moto avuga ko nabo bibabangamira bitaretse n’abagenzi baba bagiye gutwara.

Agira ati ʺUretse natwe, hari igihe umugenzi mbere yuko umutwara akubwira ko akeneye kubanza kujya kwiherera ukabura aho umwohereza, rimwe na rimwe ukamujyana aho nawe usanzwe ujya gutira.ʺ

Si abagenzi cyangwa abatwara abantu gusa babangamirwa no kuba aho hantu hatagira ubwiherero kuko ngo n’abahaturiye batorohewe ; nk’uko umuturage utifuje ko izina rye ritangazwa abivuga.

Agira ati ʺNatwe ntibidushimisha kwirirwa ubona abantu bagukomangira bakubwira ngo batize ubwiherero, icyo gihe n’isuku yabwo iragorana.ʺ

Igiti cy'Imana y'avagore ni icyo kiri inyuma ya Bisi, kinini gifite amashami menshi
Igiti cy’Imana y’avagore ni icyo kiri inyuma ya Bisi, kinini gifite amashami menshi

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Karongi, Sagahutu Jean Baptiste avuga ko icyo kibazo kizakemuka vuba, kuko hari ahategerwa imodoka hashya hagiye kubakwa muri uyu Murenge wa Rubengera.

Agira ati ʺIcyo kibazo turakizi, hariya hantu hategerwa n’abantu benshi ariko twafashe umwanzuro ko kuva ku itariki ya 15 Gashyantare (2017), ntawe uzongera kuhategera.

Igisubizo ni uko hagiye kubakwa gare nshya iruhande y’ahasanzwe Agakiriro, ni naho hagiye kubakwa ubwiherero, ariko hagati aho n’ubundi abantu barasabwa kuba batira ubwiherero mu baturage.ʺ

Ikibazo cy’ubwiherero ku hahurira abantu benshi no mu ngo z’abaturage kiragaragara ahenshi mu Karere ka Karongi ariko ntigikemuka burundu.

Inkuru ku "Mana y’Abagore" kanda hano: Ntibumva uburyo igiti kizwi nk”Imana y’abagore” kigiye gutemwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka