Abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa ADEPR bashyizeho Komisiyo “Nzahuratorero”

Abakirisito b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) batavuga rumwe n’ubuyobozi buriho, bashyizeho Komisiyo “Nzahuratorero” igamije gusubiza ku murongo ibikorwa bita ko “ibigayitse.”

Dr Jean de Dieu Basabose uyobora komosiyo "Nzahuratorero"
Dr Jean de Dieu Basabose uyobora komosiyo "Nzahuratorero"

Iyo komisiyo iyobowe n’abantu batanu barimo batatu bagize nyobozi n’abajyanama babiri.

Itangazo ry’amapaji abiri ryanditswe n’iyo Komisiyo iyobowe na Dr Jean de Dieu Basabose, ryatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017.

Mu bikorwa bashinja ubuyobozi buriho harimo guhatira abakiristo gutanga amafaranga y’imishinga y’itorero, imyitwarire mibi no kwiha ububasha bukomeye kw’abayobozi bakuru bijyana no kwaya umutungo wa ADEPR.

Iyi komite ishinja ubuyobozi buriho gutanga inka za baringa muri gahunda ya Girinka ku bayoboke mu Karere ka Musanze. Bagasaba ubuyobozi gusaba imbabazi Abanyarwanda kuri ayo makosa.

Mu kiganiro na Kigali Today, Dr Basabose, Umuhuzabikorwa w’iyo Komisiyo, yavuze ko ibikubiye muri iryo tangazo ari ukuri kw’abakristo b’Itorero ADEPR bahangayikishijwe n’ibikorwa bidahwitse kandi bigayitse bikorerwa muri iryo torero.

Yagize ati “Turakuze ntabwo twahaguruka ngo tuvuge amafuti.”

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yabwiye Kigali Today ko ibyo birego nta shingiro bifite, kuko Itorero rya ADEPR ari itorero rifite gahunda kandi ritigeze rizahara.

Bishop Sibomana, umuvugizi wa ADPR, yamaganye iyo komisiyo avuga ko batayizi.
Bishop Sibomana, umuvugizi wa ADPR, yamaganye iyo komisiyo avuga ko batayizi.

Ati “Umuntu yakwibaza ati ‘Ese Itorero ryarazahaye?’ Ryazahaye rite? Ejobundi turitegura gutaha Dove Hotel, bakavuga ngo itorero ryarazahaye? Umutungo se baravuga ngo tuwukoresha nabi, bigeze baza kudukorera igenzura basanga twarawukoresheje nabi?”

Bishop Sibomana avuga ko iyo komisiyo ayigereranya n’abakirisitu bajya hariya bakavuga ibyo bashaka. Yongeraho ko umutungo w’Itorero rya ADEPR ufite inzego ziwucunga kandi akavuga ko nta kuwaya kwabayeho nk’uko bivugwa muri iryo tangazo.

Ku bijyanye n’ikirego cy’itangwa ry’inka za baringa, iyi komisiyo ishinja ubuyobozi gutanga ibahasha irimo hagati y’amafaranga ibihumbi 70Frw n’I 120Frw, ku miryango yahoze ari iy’abapasiteri binyuze muri gahunda y’“Agaseke” y’iri torero.

Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga ari make ku uryo atagura inka, ariko Bishop Sibomana akabihakana.

Ati “Ushobora guhabwa amafaranga ukagenda ukagura itungo, icyo gihe baba baguhaye itungo. Kuko ibyo bavuga ngo niba barahuje abantu bavuye mu rurembo rwose mu ntara yose, ntabwo bagombaga kubagurira inka ngo bazizane hariya ku cyicaro cy’ururembo, abe ari ho bazibahera noneho umuntu uturutse Musanze ayitahane za Kivuye n’ahandi.

Urumva urwo rugendo! Ariko baguhaye amafaranga ahuye n’inka ukagenda ukayigura, baba bamworoje.”

Ku kijyanye n’abahawe amafaranga make atagura inka, Bishop Sibomana yavuze ko atari ukuri kuko icyo gikorwa cyateguwe n’Ururembo rwa ADEPR mu Ntara y’Amajyaruguru kandi ko rwabikurikiranye. Anaheraho yemeza ko nta cyo bishinja ku buryo basaba imbabazi.

ti “Umuntu asaba imbabazi ku cyaha yakoze. Mu gihe nta mutima unshinja icyaha, ntabwo nasaba imbabazi. Kuko niba bavuga ibintu bimeze bityo kandi ntacyo umutima wanjye unshinja, ni iki nasabira imbabazi se? Ni iki cyatuma negura?”

Bishop Sibomana yasabye abayoboke ba ADEPR kudaha agaciro iryo tangazo, kuko ngo nta mwuka mubi uri mu itorero, ahubwo ko ari imyumvire mibi ya bamwe.

“Icyo nabwira abakristo ba ADEPR ni uko nibabona ikintu nk’icyongicyo gikwirakwizwa hirya no hino, bakirinda kuko hari bamwe nyine. Urumva niba itorero rifite abantu bagera kuri miliyoni ebyiri, ntihaburamo umuntu ugira imyumvire ye nk’iyongiyo.”

Komisiyo Nzahura-Torero ivuga ko yafashe umwanzuro wo gushyira ahagaragara itangazo, nyuma yo kwakira amabaruwa agera kuri 700 y’abayoboke ba ADEPR bishyize hamwe bagasaba ko amakosa akorwa n’ubuyobozi bukuru bw’iryo torero yakosorwa.

Dore itangazo rya komisiyo "Nzahuratorero"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu!
Nagira ngo mvuge ku bijyanye n’itangwa ry’inka zahawe abafasha b’abahoze ari abashumba ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR , Ururembo rw’amajyaruguru.
Mvuka muri umwe mu miryango yahawe impano/Inka.

Ku ruhande rw’umuryango wanjye ndetse n’abo nagerageje kubaza bari iki cyiciro, nta n’umwe numvise agaya kiriya gikorwa!

Twanejejwe cyane n’iki gikorwa, ndetse twabibonye ko ADEPR yadukoreye “SURPRISE” mu gihe tudatekereza!

Ahubwo abayoyozi bazakomereze n’aho iki gikorwa kitaragera.

AGASEKE turakishimiye kandi duhora tukareba tukibuka ko ababyeyi bakoreye Imana binyuze muri ADEPR. Imana izadushoboze kugera ikirenge mu cyabo ariko cyane cyane mu cya Kristo YESU.

ABAVUGA KO ARI BARINGA SINZI AHO BABIKUYE!

Ndahamya mbikuye ku mutima ko iki gikorwa ari cyiza kandi ko uretse n’ibi ADEPR y’amajyaruguru yakoze , hari ibindi byinshi, ntabasha kurondora, Imana ubwayo ikorera iyo miryango y’abakozi bayo!

Zabulon yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ndabaza abavuga ibi.
Mutubabarire ntimuzongere gukoresha iyi mvugo ngo" Bamwe mu bakirisitu muri ADEPR bishyize
hamwe bakora itsinda ryitwa Komisiyo
nzahura Torero"
nimba mwarakoze iyi komisiyo ntimukiri Abakirisitu Ba ADEPR kuko iyi komisiyo ntabwo ari iyitorero ryacu ADEPR, Ahubwo njye kwiyitira ADEPR njye mbibona nkukuntu umuntu yifototeza kunyubako yabandi kuko ari nziza ahari Wenda abantu bagirengo nawe arakomeye kubwiyo nzu itariye.
muhereye none mureke kwiyitirira ADEPR

Ariko nimutubwire?
NGO murashaka ko Abayobozi bitorero birikanywa?
Hanyuma Se hajyeho bande? mwebwe?
Ese umuntu uhangara itorero ntashaka nigihugu?
Ese ubwo babona ADEPR yakwangisha Abakristo ubuyobozi bwa
Leta hanyuma Leta ikayigirira ikizere.
Leta y’u Rwanda ntacyo twakora Leta idashyigikiye kandi ntituzigera turwanya Leta ahubwo mwe murwanya umufatanyabikorwa wa Leta
ubwo murototera kurwanya
Leta.

UWITONZE Maurice yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

IBI NI UKURI, MURI PARUWASI YA NYANZA HANO IKIGARI , BARI KWIRUKA KU BANTU NYUMA YA GISOZI HAGEZWEHO RADIO NA TELEVIZIYO,

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Birababaje kandi biteye agahinda kubona itorero rigeze aho.gusa ibyobintu bikurikiranwe turebe ahobishya bishyira.kdi imana ibagarurire hafi batarashaya.murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

AbO bakirisito ba Adeper
Bicarehamwe baganire impamvu nukobamwebakora abgandintibakore abadakora ntibamenyaibyo abandibakoze ubwose iyohoteli irikwiyubaka ndu mva bagafatanije nabandi mu iterambere bakareka amagambo.

Isaie yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

NIBYO RWOSE RYARAZAHAYE SE KO RYAHIRIMYE ABO BAGABO BARAVUGA UKURI SIBOMANA JEAN NAVEHO DORE IMYAKA AYOBOYE AGENDA AGARUKA WAGIRANGO NI NYAGASANI TOMM AGUMEHO YAGIZE UMUMARO EPMER IGIYE KUMARA ABAKIRISITU BARACURUZA WAGIRANGO YESU YABATUMYE AMAFARANGA UBABAJIJE ABAKIZWA NTIBABAKUBWIRA ARIKO UBABAJIJE IMIHIGO YAMAFARANGA BAZINJIZA BAYAKUBWIRA RWOSE BARAKABIJE PE

MUKIRISITU WUKURI yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ibyo Bishop wacu avuga ni ukuri, ntabwo waba warazahaye ngo ugere ku gikorwa nka kiriya cya Dove Hotel. Ese ubundi ayo mabaruwa 700 bayakiriye nka bande? abayabandikiye se bo bababwiwe n’iki? abo bantu ahubwo bafite ubugambanyi bukomeye n’ igihugu bakigambanira, ahubwo bakurikiranwe. Izo nama bakora za rwihishwa zigenzurwe kuko sibyo gusa ubwo bafite n’indi migambi mibisha. Itorero rya ADEPR rigeze heza ku bikorwa by’indashyikirwa kandi ryigejejeho ridategereje inkunga z’amahanga, urugero nko gufungura ururembo rw’i Burayi na Uganda, gufungura radio na television. Turasaba ubuyobozi bwacu gukurikirana iby’aka gatsiko batajenjetse. Abayobozi bacu turabashyigikiye mu kubaka itorero n’igihugu.

rukundo prince yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka