Abatanzweho amakuru yo gutera inda abangavu bahagurukiwe

Akarere ka Ngororero bwahagurukiye abasore batera inda abakobwa bakiri bato, buvuga ko umukobwa watanze amakuru y’uwamuteye inda buzajya bumukurikirana.

Abatewe inda (bamwe muri aba bana) barasabwa kudahishira abazibateye.
Abatewe inda (bamwe muri aba bana) barasabwa kudahishira abazibateye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buhangayikishijwe n’ababyarira mu rugo bakiri bato bityo bikaba umuzigo ku miryango no ku gihugu. Buvuga ko akenshi biba ku bakobwa bakomoka mu miryango ikennye.

Ibi ngo bibaviramo guhabwa ko akato mu gihe abazibateye nta bibazo bafite, kuko akenshi abakobwa batabashyira ahagaragara ngo babafashe kubarera cyangwa nibatabikora babihanirwe.

Bamwe mu bafatiwe mu bikorwa by'uburaya mu ngororero harimo n'abana bato.
Bamwe mu bafatiwe mu bikorwa by’uburaya mu ngororero harimo n’abana bato.

SSP Gasangwa Marc, uhagarariye polisi mu Karere ka Ngororero avuga ko abo bakobwa babaye ababyeyi imburagihe, kuko badashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kurihira abana babo amashuli.

Avuga ko ibyo bitera bamwe gukomeza kwishora mu ngeso mbi bakoresha ibiyobyabwenge bakanishora mu buraya mu buryo buhoraho.

Kuri ibyo hiyongeraho kwandura virusi itera SIDA, nk’uko Uwiringiyimana Rose wicuruza ufite imyaka 17 gusa ahamya ko kubona mugenzi wabo udafite virusi itera SIDA muri aka karere ari tombora.

SSP Gasangwa asaba abaturage guca ubusambanyi no gutanga amakuru ku batera inda abana bato.
SSP Gasangwa asaba abaturage guca ubusambanyi no gutanga amakuru ku batera inda abana bato.

Mu myaka ya 2015 na 2016, mu Mujyi wa Ngororero havuzwe ubwiyongere bukabije kw’abana b’abakobwa baza kwicuruza cyangwa bagacuruzwa n’abantu bakuru, abenshi bagahita batwara n’inda.

Inama y’igihugu y’abagore, sosiyete civile, inzego z’ubuyobozi kimwe n’abafatanyabikorwa bashyizeho ubukangurambaga budasanzwe ku bangavu, babakangurira kwirinda ingeso mbi zibakururira imiruho mu buzima kandi bagashyira ahagaragara ababatera inda.

Ku rundi ruhande ariko, ababyeyi bavuga ko abana b’abakobwa aribo bikururira ibyo bibazo. Emmanuel Rwakarengwa, agira ati “ntibakitwaze ubukene ahubwo ni ubujiji hamwe n’irari ry’ibintu birukira ugasanga baratunaniye tukabura uko tugira.”

Nta mubare nyawo w’abangavu babyariye mu rugo turabona, ariko hari imirenge nka Gatumba habaruwemo abagera kuri 300.

Abenshi muri bo bemeza ko bashukwa n’abasore bakuru n’abagabo bubatse. Ikindi ngo baba bashaka imibereho kuko bavuka mu miryango ikennye cyangwa se ifite amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka