Abatabona ibyo u Rwanda rwagezeho ni abahanuzi b’amakuba-Ministiri Mukantabana

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mme Seraphine Mukantabana aragereranya abatemera ibyo u Rwanda rwagezeho n’abahanuzi b’amakuba.

Minisitiri Seraphine Mukantabana atanga ikiganiro mu Nteko rusange ya Unit Club. Photo/ Muzogeye Plaisir
Minisitiri Seraphine Mukantabana atanga ikiganiro mu Nteko rusange ya Unit Club. Photo/ Muzogeye Plaisir

Yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe, kimubaza icyo avuga ku banenga u Rwanda bavuga ko rwicariye ikirunga.

Hari mu Ihuriro rya cyenda ry’Umuryango Unity Club w’abayobozi, abari abayobozi n’abafasha babo wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeli 2016.

Yagize ati "Abo ni abahanuzi b’amakuba. Baracyari muri 1994, bahora batega u Rwanda iminsi kandi babihereye muri iyo myaka".

Minisitiri Mukantabana Seraphine watahutse avuye muri Congo Brazzaville mu mwaka wa 2011, avuga ko abakiri mu buhingiro bahora biteguye ibyago byatera u Rwanda kugira ngo bahite batahuka.

Ati "Twebwe buri Noheri twumvaga mu bitekerezo tugiye gutaha. Twahoraga twumva ko u Rwanda rugiye gushwanyagurika.

Hari n’abandi birengagiza nkana ibyiza by’iki gihugu kuko bahora babona ibibi gusa n’ubwo haba hari ibyiza byinshi".

Yakomeje agira ati “ Hari uwumva imibare y’ibishimishije igeze kuri 90%, akavuga ngo ’kuki se hakiri iryo 10% ry’ibibi!"

Mme Jeannette Kagame Umuyobozi mukuru wa Unit Club, yasabye abanyamuryango ba Unit Club gufata iya mbere mu kwirinda gusubiza Igihugu mu mateka mabi cyavuyemo, ahubwo bagakomeza gufatanya gusigasira ibyagezweho.

Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku banyamuryango ba Unit Club. Photo/ Muzogeye Plaisir
Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku banyamuryango ba Unit Club. Photo/ Muzogeye Plaisir

Umuryango Unity Club urizihiza kuri uyu wa gatanu isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, ukaba wabifatanije no kwisuzuma no kureba ibikorwa bishya wageraho mu mwaka mushya watangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka