Abasukuti n’abagide ntibemeranya n’abavuga ko ari ibirara

Umuryango w’abasukuti n’abagide mu Rwanda uvuga ko utemeranya n’abafite imyumvire ivuga ko abasukuti (Scouts) cyangwa abagide (guides),bafite aho bahuriye n’uburara ahubwo ngo bagakwiye kuba abanyacyubahiro.

Parfait Mugisho abasukuti bamufashije guhindura imyitwarire
Parfait Mugisho abasukuti bamufashije guhindura imyitwarire

Umuryango w’abasukuti n’abagide ahanini ugizwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 8 na 25, ndetse no hejuru yayo, ariko ukaba ukunda gutungwa agatoki n’ingeri zitandukanye ko bagira imyitwarire itari myiza harimo gushira isoni ku bana b’abakobwa n’indi myitwarire igayitse.

Umuryango w’abasukuti wo uvuga ko ibivugwa bitandukanye n’ibikorwa byabo kuko bigisha urubyiruko imyitwarire myiza ndetse n’uko bitwara neza muri sosiyete Nyarwanda bakora ibikorwa byiza.

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2017 ubwo bari mu ihuriro rya kabiri ry’abasukuti n’abagide bahagarariye abandi mu Rwanda, Burundi na RDC, ryabereye hano i Kigali bagarutse ku iterambere ry’umukobwa n’uruhare rwe mu buyobozi.

Ibi nabyo ngo bikaba ari ikimetso ko bagamije ibyiza. Gakuba Fidel Komiseri mukuru w’umuryango w’abasukuti (Scouts) mu Rwanda,avuga ko ibyo bigisha abasukuti n’abagide ntaho bihuriye n’uburara.

Bari kwandika igitabo gisobanura amahame yabo
Bari kwandika igitabo gisobanura amahame yabo

Ahamya ko bemera ko umwana agomba kurerwa kandi ko hari inshingano afite ku Mana, kuri we bwite ndetse no ku bandi kuburyo iyo abihuje byose bidashobora gutuma avamo ikirara ahubwo ngo bimufasha gukora ibikorwa byiza.

Ati “muri buri karere byibura twagiye twubaka inzu imwe yo gufasha umuntu utishoboye, hari n’ibikorwa byo kujya gusura abantu bababaye mu bitaro.”

Yungamo ati “nanavuga yuko nk’abasukuti twagaragaye cyane mubikorwa byo gukora isuku cyane cyane mu mugi wa Kigali, mu mugi wa Gisenyi muri Rusizi naza Rwamagana”.

Gakuba avuga ko murwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo, barimo kwandika ibitabo bikubiyemo imyitwarire y’umusukuti, uko agomba kugaragara hanze, bikazafasha abantu kumenya no gusobanukirwa neza amahame y’abasukuti.

Murangamirwa Rosine amaze imyaka irenga 30 ari umugide, akaba ari mu ikipe ishinzwe amahugurwa, avuga ko batanga uburere ku mwana w’umukobwa, amufasha kumenya uko abana n’abandi mu muryango Nyarwanda.

Amahame y'abagide n'abasukuti ngo ntaho ahuriye n'imyitwarire mibi
Amahame y’abagide n’abasukuti ngo ntaho ahuriye n’imyitwarire mibi

Parfait Mugisho umusukuti wo mu mugi wa Bukavu, avuga ko kuba umusukuti byamufashije gukurikirana amasomo.

Ati “mu mashuri abanza sinakurikiraga neza,ariko maze kuba umusukuti abayobozi bangira inama yo gukurikira amasomo kugirango nzabashe kugera ku ndoto yanjye yo gufasha abandi kugira ejo hazaza heza, bituma nshyiramo imbaraga none ngeze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza”.

Mu Rwanda habarirwa abasukuti basaga ibihumbi 32 mugihe abagide barenga gato ibihumbi 15. Umuryango w’abasukuti washinzwe n’umugabo w’umwongereza witwaga Baden Powell mu mwaka wa 1907 naho mu mwaka wa 1910 ashinga umuryango w’abagide.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Scout na guide, ibikorwa byabo bagezeho, imishinga myiza bategura, uburere bwiza batanga, Ntabwo bakagombye kuba bafatwa nkabantu bibirara Pe.

Nanjye sinemeranya n’abo bantu bavuga ko ari umuryango w’abarara.

Ese ubwo barabasuye?
Umunyarwanda yaravuze ngo"uzaze urebe"

Bazabasure, hanyuma yaho bakorane kuko nzi neza ko azabakunda.

Njye ndabakunda cyane bakora ibikorwa byiza mu kurera urubyiruko ku isi yose nzima.

Pacifique DUKUZUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 16-12-2017  →  Musubize

umuryango w’abascout ni umuryango urera urubyiruko ugamije kuruteza imbere, kurutoza uburere bwiza, gukunda Imana ,igihugu ndetse no kubana neza n’abandi.ntaho bihuriye no kugira imyitwarire mibi.

lievre patient yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

mwaramutse, umuryango w’abaskuti& guide. wakagombye kuba umuryango wubashywe mu gihugu nkuko ahandi (uganda, kenya, canada,usa,..)bimeze, aho ubuskuti bwigishwa muma shuli, aho umwana agira 6years ajya primaire akabifatanya no gutangira kujya mubuskuti,

scouting ifite intego yo gufasha urubyiruko mu iterambere ry’ umubiri wabo, imbamutima, iyobokana,ubwenge,ndetse n’imibanire myiza n’abandi!! ese ukurikije izi ntego ntiziguha neza uko ishusho y’ubuskuti imeze?? mu rda rero dufite amateka yihariye, kubera imiryango yacu itarobanura, twigisha bose ntanumwe uhejwe. bituma babana bibirara baza tukabigisha mugihe cyo kubahindura, abantu bakabafata muri ya shusho yabo bwite y’uburara iyo sura ikitirirwa abaskuti&abaguide muri rusange kdi sibyo, nsoze nshishikariza buri wese kugendana naho isi igeze aho ubuskuti buri gufata intera nziza ku iterambere ry’urubyiruko, mwese rero ababyeyi bakwiye kuba aba fatanya bikorwa bo hafi niyimiryango, kuko kurera ni uguhozaho

Murakoze!

peter yanditse ku itariki ya: 11-12-2017  →  Musubize

Aba Scout n’urubyiruko ruzira rukananga urunuka imico mibi aho iva ikagera Abatwita Ibirara sinzi ahobabikura ikirenzeho nuko banagira ubuyobozi mbwa giscout bivugako uramutse ubonye hariho uwateshutse kunshingano ushobora kumuregera abayobozibe mu muryango baramuhana rwose.

Eigle Volallant yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Ndabihamya ko iyi miryango ari ingira kamaro muri société.

Francine yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

nukuri abaskuti nabagide ntago ari ibirara ahubwo bafasha urubyiruko mu iterambere no kujijuka nukuri mwidufata gutyo.abadukeka gutyo muzadusure mudusobanukirwe

Teta yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

kabisa ntago abaskuti nabagide ari ibirara ahubwo bafasha urubyiruko kugira ubumenyi,ikinyabupfura n’umurava ahubwo nababizi gutyo ko ari ibirara bazabegere babasobanuze.kd mwibuke ko na leta ibemerera gukorera ku mugaragaro,sinibaza ko yabemerera kd bayobya urubyiruko ahubwo ibemerera kuko hari icyo yababonyemo cyiza kandi.

Teta yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka