Abasirikare baregwa kwica umuturage bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kwica Ntivuguruzwa Aime Yvan, bafungwa burundu.

PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bakatiwe gufungwa burundu
PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bakatiwe gufungwa burundu

Abo basirikare kandi bategetswe kwishyura indishyi z’akababaro umiryango wa nyakwigendera wahemukiwe ndetse n’ibyo baregwa kwangiza, byose bihwanye na miliyoni 18 RWf.

Ibyo byatangarijwe mu rubanza rwaburanishirijwe i Gikondo imbere y’abaturage, ku wa gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2017.

Abaturage ariko bagaragaza impungenge z’uko izo ndishyi zitazishyurwa bitewe n’uko abasirikare baregwa nta mitungo bafite, kandi urukiko rwa gisirikare ruvuga ko Leta itazabishyurira.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare n’abaturage bo mu Kagari ka Rwampara i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko abo basirikare bari batumwe gucunga umutekano ariko bajya mu kabari kunywa inzoga.

Barashinjwa kuba barageze muri ako kabari k’uwitwa Batamuliza Valerie bagatangira kwaka abaturage ibyangombwa, umwe muri bo utarabashije guhita abibona baramukubise.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukomeza buvuga ko umugabo w’uwo mugore ari we nyakwigendera Ntivuguruzwa, ngo yageze hanze atangiye kugirana amakimbirane n’abo basirikare baramurasa arapfa.

Bamaze kwica uwo mugabo ngo bakurikiranye umugore we aho yari yihishe mu kabari naho baraharasa bangiza ibintu.

Bararegwa kandi ko mu kwaka ibyangombwa hari amafaranga ibihumbi 35RWf bambuye undi muturage.

Kugeza ubu,bararegwa ibyaha by’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi.

Abo basirikare, bunganirwa mu mategeko na Me Uwimana Thadee, biregura bavuga ko bagombaga gusaba ibyangombwa abantu bumvaga barwanira mu kabari.

Bagakomeza bavuga ko barashe nyakwigendera Ntivuguruzwa kuko ngo yabarwanije.

Perezida w’urukiko rwa gisirikare, Maj Charles Sumanyi yavuze ko kuba abaregwa biyemerera ibyaha ndetse n’amaperereza akabigaragaza, bahamwa n’ibyo byaha baregwa kandi bagomba kubihanirwa, bakanitangira indishyi zose basabwa.

Abaregera indishyi ari bo nyina wa nyakwigendera Ntivuguruzwa, abavandimwe be umunani, nyir’akabari n’umugore we bose basabaga kwishyurwa miliyoni zisaga 150RWf ariko urukiko rwa gisirikare rwategetse ko bishyurwa miliyoni 18RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abo basirikare bakoze amakosa bihangane bakire igihano, naho indishyi za 18 million ninyinshi. Ubuse abanyarwanda bayatunze nibangahe? Ngewe mbona Leta yafasha kuko bari mukazi kayo, gusa ariko itanabafashije ntacyo bavuga kuko yabatumye ku kazi ntiyabatumye mu kabari. Murakoze

Claude yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

izomiliyoni 150 zindishi niziki barikwifuza nibabane ubukene bwabo ntariwe wambere upfuye urashwe begukabya nabo nibaboba namilioni imwe bazaba bagize amahirwe

kiki yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Twishimiye Kuba Musanze Yacu Yatsinze. Inyangakugoma Oyeee!

Hategekimana Gérvais yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

ariko c nkabo baba barijyiye kwiga ubwicanyi

yannick yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Musanze Oyee!

Hategekimana Gérvais yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka