Abasirikare b’u Rwanda basoje amahugurwa muri Bangladesh bakiriwe
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) iratangaza ko abasirikare b’u Rwanda 39 bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro yaberaga mu gihugu cya Bangladesh bagarutse mu Rwanda.
Aya mahugurwa yiswe ‘Shanti Doot-4’ yatangiye tariki 26 Gashyantare 2018. Yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018.
Yari yitabiriwe n’abasirikare 780 baturuka mu bihugu 24. Muri aya mahugururwa abasirikare b’u Rwanda bari bayobowe na Lt Col Theodore Gakuba.
Yari agamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare baturuka mu bihugu bitanga ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi bya Loni no kugaragaza umuco wabyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|