Abashoramari bakagombye kugirira icyizere abarangiza muri UTB-Dr Kabera

Umuyobozi wa Kaminuza y’ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB), Dr Kabera Callixte avuga ko abarangiza muri iri shuri bakagombye kugirirwa icyizere kuko bashoboye.

Dr Kabera Callixte avuga ko abarangiza muri UTB baba bafite ubumenyi buhagije
Dr Kabera Callixte avuga ko abarangiza muri UTB baba bafite ubumenyi buhagije

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa 15 Nzeri 2017, ubwo yabagezagaho ibyo iri shuri ryagezeho mu mwaka w’amashuri urangiye n’ibyo riteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Dr Kabera yavuze ko hari abashoramari mu by’ubukerarugendo bagifite ikibazo cy’imyumvire ku barangiza muri iri shuri.

Yagize ati “Ahari ikibazo ni mu bayobora amahoteri, ni ikibazo cy’imyumvire ku barangiza hano kandi aho bakora bagaragaza ko bashoboye.
Umuntu azana hoteri yo mu rwego mpuzamahanga akumva ko bikiri nka kera, ariko nka Marriott iza yafashe abakozi hano barenga 80 kandi bakora neza, barashimwa”.

Ingabire Marine wiga muri iri shuri wanahawe impamyabumenyi mpuzamahanga kubera amasomo yize (IATA), avuga ko hari byinshi bashoboye.

Ati “Nk’abantu bo ku bibuga by’indege bakagombye kudufata batagononwa, bakaduha akazi tukabereka ibyo tuzi, nkanjye nfite impamyabushobozi mpuzamahanga.
Tuzi neza ibyo gukora ku bibuga by’indege, mu ndege, mu mahoteri n’ahandi, igikuru ni uko batwizera”.

Yongeraho ko batanabonye akazi bafite ubushobozi bwo kwishyira hamwe bakihangira imirimo, bakikorera ndetse bakaba baha n’abandi akazi.

Uyu muyobozi muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikoresha abarangije muri UTB barenga 10, avuga ko batanga umusaruro.

Ati “Dufite abize muri UTB barenga 10 hano, ibyo bakora barabizi kandi batanga umusaruro ugaragara.

Mu bayobozi b’amashami ajyanye n’ibyo bize nk’igikoni, kwakira abatugana, mu byumba na ho barimo kandi barazamurwa mu ntera kuko ibyo bakora babifitemo ubunyamwuga”.

Yongeraho ko n’abandi baza gukorera mu Rwanda iby’ubukerarugendo n’amahoteri, batakwirirwa bashaka abanyamahanga kuko Abanyarwanda bashoboye.

UTB ngo irateganya kwimukira ku Irebero muri Kicukiro aho yatangiye kubaka, ahazaba hisanzuye ku buryo izakira abanyeshuri ibihumbi umunani mu gihe yari ifite ibihumbi bitanu gusa.

Ni umushinga munini uzatwara asaga miliyari 10Frw, kuko ngo hazaba harimo amashuri, amacumbi y’abanyeshuri, ibiro, inzu n’ibibuga by’imyidagaduro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka