Abashoramari ba Pharo bagiye kongera ibikorwa bakorera mu Rwanda

Sosiyete Pharo isanzwe ifite ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, yizeje Perezida Paul Kagame ko bazakomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Perezida Kagame yasobanuriye aba bashoramari inzira y'u Rwanda mu bukungu kugera iki gihe.
Perezida Kagame yasobanuriye aba bashoramari inzira y’u Rwanda mu bukungu kugera iki gihe.

Umuyobozi wa Pharo Guillaume Fonkell, yabitangaje mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017.

Yagize ati “.Dusanzwe dushora imari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, haba mu kubaka inzu, mu mitungo no mu mpapuro z’agaciro, kandi turashaka gukomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda.”

Aba bashoramari bamaze kugira ibikorwa byinshi henshi ku isi, babajije ibibazo bitandukanye Perezida Kagame.
Aba bashoramari bamaze kugira ibikorwa byinshi henshi ku isi, babajije ibibazo bitandukanye Perezida Kagame.

Pharo ifite ishoramari rigera kuri miliyari 9Frw, imaze kugira imigabane ingana na 10% mu nyubako ya Kigali Heights, baguze zimwe mu mpapuro z’agaciro (Tresury Bonds) u Rwanda ruherutse gushyira ku isoko.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, yavuze ko iri tsinda rigizwe n’abashoramari 60 ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amateka ya rwo n’aho bagomba kongera ingufu mu ishoramari.

Biyemeje gukomeza gushora imari mu bikorwa by'iterambere.
Biyemeje gukomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Bafite amafaranga bacunga y’abantu bakize n’abandi baba bifuza ko amafaranga yabo yabyara umusaruro. Ni muri urwo rwego rero bahisemo kuza mu Rwanda kandi bamaze kugira ishoramari mu Rwanda ryinshi.”

Pharo yashinzwe mu mwaka wa 2000, kuri ubu ikorera mu mijyi itatu ikomeye ku isi ari yo, New York, London na Hong Kong. Ikanagira ishoramari mu bihugu nka Nigeria, Kenya na Ghana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka