Abashinzwe umutekano bagiye guhugurwa mu kurinda ihohoterwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba avuga ko guhugura abagize inzego z’umutekano, ari uburyo bwizewe bwo kurwanya ihohoterwa n’ibyaha ndengamipaka.

Abagize inzego z'umutekano z'Afurika bazamara iminsi itatu biga uburyo abanyabyaha bo mu gihugu kimwe batakwidegembya mu kindi
Abagize inzego z’umutekano z’Afurika bazamara iminsi itatu biga uburyo abanyabyaha bo mu gihugu kimwe batakwidegembya mu kindi

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 14 Kamena 2018, mu mahugurwa y’iminsi itatu abera i Kigali, ahuje abasirikare, abapolisi n’abacungagereza baturuka mu bihugu 41 bya Afurika.

Yagize ati "Guhugura abagize inzego z’umutekano ni uburyo bwizewe bwo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, hamwe n’ibyaha ndengamipaka by’icuruzwa ry’abantu."

Avuga ko u Rwanda rwemeye ubufasha bwose mu kurwanya ibyo byaha, kandi ko amahugurwa abashinzwe umutekano muri Afurika barimo, ari intambwe ya mbere izabageza ku bushobozi bwo kubirwanya.

Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yashimiye ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu mu gihugu imbere no hanze.

Ati "Ubufatanye no guhozaho ni byo bizadufasha kurandura ibi byaha ndengakamere".

Gen Patrick Nyamvumba yitabiriye amahugurwa ahurije ibihugu 41 bya Afurika i Kigali
Gen Patrick Nyamvumba yitabiriye amahugurwa ahurije ibihugu 41 bya Afurika i Kigali

Inzego z’umutekano mu Rwanda zitezweho gusangiza ubunararibonye ibindi bihugu bya Afurika, ku buryo zikorana n’abaturage mu kurwanya ubukene mu miryango, ihohoterwa n’ibiyobyabwenge.

Ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi y’igihugu bagira ibikorwa ngarukamwaka bitararangira kugeza ubu hirya no hino mu turere, birimo ubuvuzi, kubakira abatishoboye, kubahingira, kubaremera hamwe n’ubukangurambaga bujyanye n’uburinganire.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko buri mwaka Afurika itakaza Amadolari arenga miliyari 96 kubera ubusumbane no guheza abagore mu myanya imwe n’imwe y’akazi.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirasafari Esperance ni we watangije amahugurwa y'iminsi itatu ahuje inzego z'umutekano za Afurika
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance ni we watangije amahugurwa y’iminsi itatu ahuje inzego z’umutekano za Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka