Abasaga 300 barerewe SOS Byumba basubiye yo kwitura ababareze

Abagore, abagabo, abasore n’inkumi barerewe muri SOS Village d’Enfants ya Byumba basubiye gushimira ababyeyi babareze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari ibyishimo kongera kubonana nyuma y'igihe kinini
Byari ibyishimo kongera kubonana nyuma y’igihe kinini

Eng. Twagirumukiza Theresphore umwe mu barerewe muri SOS Byumba yavuze ko SOS Byumba yabahaye uburere nk’ubwo umubyeyi aha umwana yibyariye.

Ibi ngo ni byo byabateye ishyaka ryo kugaruka muri iki kigo gushimira ababyeyi babareze, bakabaha n’impano zitandukanye.

Yagize ati “ Nageze muri SOS Byumba mu mwaka 1995 niho narerewe nibo banyigishije kugeza ndangije Kaminuza ubu umukoro dufite ni ugukomeza guteza imbere igihugu cyacu ndetse no gukunda abana b’u Rwanda nk’uko natwe badukunze.”

Yakomeje agira ati" Ababyeyi batureze twabageneye impano z’ishimwe, kandi nk’abana twarerewe hano twahize, gushinga umuryango uzita ku bana bababaye nk’uko natwe twari tumeze twakirwa muri SOS Byumba."

Umuyobozi wa SOS Byumba Rwabuhungu Callixte yasabye abarerewe muri SOS Byumba gukundana ndetse no gufasha abandi
Umuyobozi wa SOS Byumba Rwabuhungu Callixte yasabye abarerewe muri SOS Byumba gukundana ndetse no gufasha abandi

Umuyobozi wa SOS Villages d’Enfants Byumba Rwabuhungu Callixte yabitangaje, SOS Byumba yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ishingwa mu rwego rwo gufasha abana bari bamaze kuba imfubyi hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “ Abana benshi bari bamaze kubura ababyeyi badafite kirengera ku buryo bari bakeneye ubutabazi bwihuta.” Rwabuhungu yakomeje avuga ko n’ubwo byari ibihe bitoroshye bakoze uko bashoboye ngo abana babone uburere nyabwo buzabafasha.

Rwabuhungu avuga ko igikorwa cyo kugaruka gushima, kigaragaza umuntu ufite uburere. Yagize ati “ Nabonye abana bose barerewe hano biranshimisha. Abenshi babaye abagabo n’abagore abandi n’inkumi n’abasore ubona ko bafite imbere yabo heza.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yasabye abarerewe muri SOS CV Byumba gutanga umusanzu wabo mu guteza igihugu imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yasabye abarerewe muri SOS CV Byumba gutanga umusanzu wabo mu guteza igihugu imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yashimye igikorwa cyakozwe n’ababarerewe muri SOS Byumba cyo kugaruka gushimira ababyeyi babagejeje aho bazege ubu. Yavuze ko urukundo bahawe, igihe kigeze ngo nabo barutange ku bandi.

Yagize ati “ Abenshi mu maze kubaka ingo zanyu mukwiriye kurangwa n’urukundo ababareze muri SOS Byumba batoje. Niba ubana n’umugore wawe ugomba kumukunda mukabana mu mahoro kwita ku bana bikabaranga mutegurira igihugu ejo heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kandi yashimye ibikorwa bya SOS Byumba bigamije guteza imbere agace iherereyemo n’igihugu muri rusange.

SOS Villages d’Enfants Rwanda yavutse mu mwaka 1979 itangirira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.

Ibyishimo byari byose basubiye iwabo
Ibyishimo byari byose basubiye iwabo

Ubu yagabye amashami i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, i Kayonza mu ntara y’I burasirazuba ndetse na Gasabo mu mujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije cyane,sos yabaye umubyeyi w’intangarugero mu muryango nyarwanda.

Kiki yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka