Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda boherejwe kure y’umupaka

Itsinda ry’abarwanyi 35 bo mu mutwe wa M23 baherutse guhungira mu Rwanda, boherejwe kuba i Gisovu mu Karere ka Karongi.

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bahabwa amabwiriza mbere yo kwimurirwa mu Karere ka Karongi
Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bahabwa amabwiriza mbere yo kwimurirwa mu Karere ka Karongi

Aba barwanyi bageze mu Rwanda ku wa 29 Mutarama 2017, bajyanywe kure y’Umupaka, mu rwego rwo kubahiriza Amategeko Mpuzamahanga agenga impunzi z’abasirikare.

Aya mategeko asaba ko umurwanyi uhunze igihugu ashyirwa kure y’aho ahunze, nibura ku birometero 50 uvuye ku mupaka, nk’uko Dr Dushime Dyrckx Umuyobozi w’ Umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Karere ka Rubavu yabitangaje.

Yagize ati "Tubajyanye i Gisovu mu Karere ka Karongi, niho tuzakomereza kubitaho."

Burira imodoka bagana Karongi
Burira imodoka bagana Karongi

Lt Col Ndayambaje Nyangara ukuriye aba barwanyi, avuga ko bashimira cyane u Rwanda rwabakiriye rukabavana mu kaga bari barimo.

Avuga ko byabagaragarije koko ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.

Abarwanyi bahoze ari aba M23, bahungiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2013, nyuma yo gutsindwa n’ ingabo za Congo zifatanyije n’itsinda ridasanzwe rya Monusco.

Ku itariki ya 15 Mutarama 2017, ni bwo Leta ya Congo yatangaje ko aba barwanyi bongeye kwinjira ku butaka bwayo bitwaje intwaro.

Ingabo z'u Rwanda zabakiriye neza zikurikiza amategeko agenga impunziz'abasirikare
Ingabo z’u Rwanda zabakiriye neza zikurikiza amategeko agenga impunziz’abasirikare
Bashima ko rwabafashije kuva mu Kaga
Bashima ko rwabafashije kuva mu Kaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuvamwageze irwanda mwicaremugweneza kandimutuze

karubambana straton yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Rwanda Uragahorane Urukundo Nurugwiro Kk Uri Ingobyi Yamahoro Dore Twifitiye Umubyeyi

Nduwayezu Felix yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka