Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda batangiye kwitabwaho

Croix-Rouge y’u Rwanda na CICR mpuzamahanga batangiye kwita ku barwanyi 35 ba M23 bahungiye mu Rwanda kuwa 29 Mutarama 2017.

Abarwanyi 35 ba M23 bahungiye mu Rwanda bamaze kwakirwa bategereje ubufasha
Abarwanyi 35 ba M23 bahungiye mu Rwanda bamaze kwakirwa bategereje ubufasha

Itsinda ry’abarwanyi 35 bari mu mutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda nyuma yo kumishwaho amasasu menshi n’ingabo za Congo FARDC, aho bari mu birindiro byabo Kinyanja mu kirunga cya Mikeno.

Aba barwanyi binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi,bakirwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko abarwanyi binjiye mu Rwanda kandi ko bakiriwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare Croix Rouge.

Yavuze kandi ko abari bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi bahise babihabwa nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi.

Dr. Dushime Dyrckx umuyobizi w’umuryango utabara umbabare Croix Rouge mu Karere ka Rubavu yatangarije Kigali Today ko bafatanyije n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR batangiye guha ubutabazi abo bantu.

Yagize ati" Twababonye kandi barababaye, harimo abafite ihungabana kimwe n’abafite ibikomere. Ubu twatangiye kubaha ubufasha, igisigaye ni ukuganira n’ubuyobozi aho bagomba kujyanwa."

Dr. Dushime Dyrckx avuga ko umurwanyi ushyize intwaro hasi akamanika amaboko arengerwa n’amategeko mpuzamahanga ariyo mpamvu abarwanyi ba M23 bari guhabwa ubutabazi.

Imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo FARDC yatangiye kuwa 26 Mutarama ahitwa Kinyanja hagati y’ikirunga cya Mikeno na Kalisimbi kuva ku birometero bine uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Abarwanyi ba M23 bashoboye guhanura indege ebyiri z’ingabo za Congo FARDC zarimo zikoreshwa mu kubarasaho.

Ibi bibaye nyuma y’uko abarwanyi bahoze ari aba M23 bahungiye mu gihugu cya Uganda basohotse mu nkambi bakinjira ku butaka bwa Congo kuva kuwa 15 Mutarama 2017.

Aha Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari imaze gutangazaga ko abarwanyi b’uwo mutwe bari mu buhungiro muri Uganda binjiye muri Kivu y’Amajyaruguru bitwaje intwaro.

Mu barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda Kigali Today yamenye ko harimo ufite ipeti rya Lt Colonel, abarwanyi bakavuga ko ubuzima bwari bubagoye, kubera inzara no kuraswaho bemera gushyira intwaro hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo basaza nibaze be gusaza batabonye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

DUSHIMIRIMANA yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

aba bapapa umuntu wabashoye mu mirwano yarahemutse rwose.
Nawe ntiwishoboye ngo urarwana

serupypinyurimpyisi yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka