Abarundi bashakanye n’Abanyarwanda barasaba ibyangombwa

Abarundi bashakanye n’Abanyarwanda bamaze igihe batuye mu Rwanda barasaba ko bahabwa ibyangombwa byo gutura maze bagakora imirimo yabo batuje.

Ni ikibazo bagejeje k’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, ubwo ku wa 8 Kamena 2016 ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera mu gukemura ibibazo by’abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge.

Abarundi bahungiye mu Rwanda bashakanye n'Abanyarwanda barasaba ibyangombwa.
Abarundi bahungiye mu Rwanda bashakanye n’Abanyarwanda barasaba ibyangombwa.

Umunyarwanda Kavunanka Michel, w’imyaka 83 y’amavuko washakanye byemewe n’amategeko n’umurundikazi Butoyi Esperance, kuva mu 1979, kuri ubu bakaba bafitanye abana batatu ababazwa n’uko umufasha we nta bwishingizi bwo kwivuza afite ndetse hakaba hari ibyo atabona kandi abyemererwa n’amategeko nk’uko abivuga.

Yagize ati “Umugore wanjye ararwara nkabura uko muvuza kubera amikoro make, ikibazo cyanjye twakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ariko ntibwigeze buduha igisubizo, rimwe bigeze kumufitora nziko bagiye kumuha ibyangombwa ariko kugeza n’ubu ntacyo baramumarira”.

Hakorimari Cyriaque, ni undi Murundi washakanye n’Umunyarwandakazi kuva mu 1993 byemewe n’amategeko ariko kugeza ubu ababazwa n’uko adahabwa ibyangombwa byo kuba mu Rwanda ngo na we ahabwe ubwisungane mu kwivuza nk’abandi.

Agira ati “Umugore wanjye n’abana banjye ndabubatangira ariko njye banze ko mbufata, gusa uwampa ikindi cyangombwa kuko birambangamira kuko nshaka gukora ubucuruzi ariko simbishobora kubera kubura ibyangombwa”.

Si aba gusa kuko hari hari n’abandi benshi basangiye na bo ikibazo ubwo bakigezaga ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Dr. Alvera Mukabaramba yababwiye ko MINALOC igiye kureba icyo amategeko ateganya no kubiganiraho n’izindi nzego abizeza igisubizo vuba.

Yakomeje avuga ko hagati aho hagiye kurebwa icyangombwa baba bahawe kuko bamwe bagaragaje ko batisanzuye kubera kutagira ibibabaranga.

Si Umurenge wa Nyarugenge ugaragaramo iki kibazo gusa kuko ugisanga hafi mu Karere ka Bugesera kose, cyane mu mirenge igera kuri itanu ihana imbibe n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka