Abarenga 950 bahanganiye imyanya ibiri muri MINECOFIN

Abakandida barenga 950 bahuriye ku kizami cy’akazi cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), bahatanira imyanya ibiri.

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2017, nibwo aba bahatanira uyu mwanya w’Umukozi ushinzwe gukusanya imisoro mu nzego z’ibanze (Fiscal Decentralization Officer), bahuriye mu busitani bwa Hotel La Palisse bakora ikizami, kuko nta kindi cyumba bashoboraga gukwirwamo cyari kuboneka.

Abari gukora ikizami cy'akazi muri MINECOFIN.
Abari gukora ikizami cy’akazi muri MINECOFIN.

Umwe mubitabiriye iki kizami wavuganye na Kigali today, avuga ko amaze igihe arangije kwiga kaminuza abura akazi. Yavuze ko nubu nta cyizere cyo kubona uyu mwanya.

Yagize ati "Ikizami dukoze cyari gikomeye rwose, cyateguwe na ministeri kabisa, gusa ibi biragaragaza ko ikibazo cyubushomeri kikiyongera, ahubwo abanyamakuru mutuvuganire hagire igikorwa."

Ubwinshi bw'abantu bwahuruje abihitiraga baza kwihera ijisho.
Ubwinshi bw’abantu bwahuruje abihitiraga baza kwihera ijisho.

Ubwinshi bw’abakoraga ikizami mu mahema, bwahuruje n’abagenzi bihitiraga, bamwe bafata amafoto abandi bashungereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubuvugizi kurimwe batugererayo kandi turabasaba mutuvuganire nahano Gacaca muri ryamanyoni baduhe umuriro

mugarura jonathan yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

arega ubushomeri buri nabi LETA nikomeze guhanga imirimo.

Twagirimana J De Dieu yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka