Abarenga 100 bamaze imyaka itatu bishyuza Akarere ka Bugesera

Abakozi 120 bakoze ku nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Bugesera, barishyuza amafaranga yabo angana na milliyoni 47RWf bamaze imyaka isaga itatu badahembwa.

Abubatse ibi biro by'Akarere ka Bugesera bamaze imyaka itatu bishyuza
Abubatse ibi biro by’Akarere ka Bugesera bamaze imyaka itatu bishyuza

Aba bakozi bavuga ko ubusanzwe bahemberwaga iminsi 15. Ariko ngo iyo minsi yarageze bababwira ko ntayo bafite kuko ngo akarere kari katarasinya fagitire yo kubishyura.

Bakomeje gukora kugeza ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhagaritse rwiyemezamirimo maze agenda gutyo atabishyuye.

Bakomeza bavuga ko batangiye kwishyuza amafaranga yabo kuva mu mwaka wa 2013 ariko ntibabishyure. Aho niho bahera bibaza impamvu batabishyura kandi barakoze.

Biziyaremye Faustin wari umufundi avuga ko bamurimo amafaranga angana n’ibihumbi 160.

Agira ati “Ahantu nagiye mfata amadeni bamereye nabi ndetse bamwe bansanga iwanjye nkabihisha. Ibi kandi bikaba byaratumye ngira imibanire mibi hagati yanjye n’umugore kuko anyita umwambuzi kuko avuga ko nayajyanye mu ndaya kandi andenganya.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, no muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) nyamara ngo ntagihinduka kandi inyubako yaramaze kuzura.

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iyo nyubako, Nemeyabahizi Jean Baptiste nyiri Entreprise ENJB yemera ko abereyemo umwenda abaturage.

Gusa avuga ko, abo baturage bagomba kwishyurwa n’akarere kuko gafite ingwate yatanze mu masosiyete y’ubwishingizi yagahaye mbere yo gutangira ibikorwa.

Agira ati “ Ikindi kandi hari amafaranga batanyishyuye angana na milliyoni 60RWf nyuma yo gusesa amasezerano mu mwaka wa 2015. Ayo rero nibayafate maze bayishyure abaturage mbereyemo umwenda nk’uko twabyumvikanyeho nabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko akarere kari mu rubanza na sosiyete y’ubwishingizi rwiyemezamirimo yari yaratanzemo ingwate.

Agira ati “Ubu turi mu rubanza n’iyo sosiyete y’ubwishingizi. Bwa mbere yaradutsinze ariko ubu twarajuriye kandi turizera ko noneho tuzabatsinda kuko dufite ibimenyetso bishya. Aha kandi niho akarere gateze amafaranga kazishyura abo baturage.”

Akomeza avuga ko nibatsindwa burundu bazarega rwiyemezamirimo noneho akabona kwishyura abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ntavuga igihe aba baturage bazishyurirwa. Abasaba kwihangana urubanza barimo rukarangira.

Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, iza kudindira bitewe na rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano.

Iyi nyubako kandi yageze ubwo ifungisha bamwe mu bari abakozi b’akarere barimo n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wako.

Kuri ubu yamaze kuzura, itwaye asaga miliyari 1.5RWf mu gihe yari iteganirijwe atagera kuri miliyari 1RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka