Abapolisi bakuru b’ibihugu by’Afurika bariga guhuza umutekano n’imiyoborere

Abapolisi bakuru ba bimwe mu bihugu by’Afurika baganirijwe ku micungire y’umutekano n’imiyoborere, kugira ngo ibihugu byabo bigere ku iterambere rirambye.

Ministiri Busingye hamwe n'Abapolisi bakuru ba bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse n'abiga mu ishuri ry'amategeko
Ministiri Busingye hamwe n’Abapolisi bakuru ba bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse n’abiga mu ishuri ry’amategeko

Aba bakuru ba Polisi mu bihugu byo mu gace k’Afurika y’Uburasirazuba hiyongereyeho iby’ahandi nka Sierra Leone, Namibia na Cameroun, basanzwe biga mu ishuri rikuru rya Polisi mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishuri iikuru rya Polisi mu Rwanda, CP Felix Namuhoranye yagize ati”Nk’u Rwanda turatanga umusanzu ku buryo twagize ubuyobozi bushoboye kubaka amahoro n’iterambere”.

Raporo ya Banki y’isi ya buri mwaka igaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byorohereza ishoramari kandi bifite ubukungu buzamuka vuba.

Abapolisi b’ibindi bihugu bya Afurika bavuga ko Leta zabo na zo zikeneye kugirirwa icyizere, kugira ngo abaturage ndetse n’abashoramari b’ahandi batinyuke kuhakorera.

Umupolisi wo mu gihugu cya Namibia, DCP Shikongo yagize ati”Buri gihe duhora dutekereza ku iterambere ndetse n’abashoramari bagomba kuza mu bihugu byacu.

Aba bashoramari nabo baba batekereza buri gihe ko imari bazashora muri ibi bihugu byacu igomba kuba irindiwe umutekano mu buryo buhagije.”

Minisitiri Busingye Johnston hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Gasana n'Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi CP Namuhoranye
Minisitiri Busingye Johnston hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana n’Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi CP Namuhoranye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, we asaba Abapolisi b’Afurika gukora buri gihe batekereza kujyanisha imiyoborere myiza n’umutekano.

Abo bapolisi b’ibihugu bya Afurika bari kumwe n’abiga mu ishuri rikuru ryigisha Amategeko (ILPD), baraza no gusobanurirwa uburyo bwo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nka kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ivuga ko biyiteye impungenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka