Abapasiteri batabyigiye nibo batahiwe guhagarikwa

Urwego rw’Igihugu rw’ Imiyoborere (RGB) ruratangaza ko ababwiriza butumwa mu nsengero batabyigiye bazigwaho kugira ngo batayobya abayoboke babo.

Prof Shyaka Anastase, umukuru w'urwego RGB
Prof Shyaka Anastase, umukuru w’urwego RGB

Uru rwego rubitangaje nyuma y’iminsi mike rutangiye gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa kugira ngo zisengerwemo ariko ntizbangamire abandi.

Umukuru w’uru rwego Prof Shyaka Anastaze yavuze ko hari kuvugururwa itegeko n’amabwiriza mashya agiye gutangira gukurikizwa ku muntu ushaka gushinga itorero n’ibyo agomba kuba yujuje.

Mu kiganiro Inspiration on Sunday cya KT Radio, Prof Shyaka yemeye ko mu minsi yashize kwemererwa gushinga itorero bitasuzumanywe ubushishozi ku buryo amategeko yemereraga buri wese ubishaka kuba yashinga itorero atarabona n’ibya ngombwa.

Prof. Shyaka avuga ko abatangaga ibyangombwa bizeraga ko abashaka gushinga insengero ari abantu bo kwizerwa. Ariko ngo byamaze kugaragara ko muri bo hari abitwazaga ubwo burenganzira bagakora amakosa ashobora no kuyobya abagana ayo matorero.

Itegeko ryemerera umuntu gushinga itorero ryatanze icyuho ari nayo mpamvu hajemo akajagari

Prof. Shyaka avuga ko ubusanzwe gushinga Itorero bitangirwa ibya ngombwa n’Urwego rw’Akarere itorero rizakoreramo, n’uruhushya rutangwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere.

Ushinga itorero kandi yashoboraga gutangira gukora atarabona izo mpushya zose gusa agahabwa igihe cyo kubishaka, kandi nta n’igenzura rikozwe.

Ibyo ngo nibyo byateye akajagari mu nsengero byatumye zimwe zifungirwa imiryango ngo hakasorwe ibyo zitanogeje.

Avuga ko gushinga itorero kandi ngo ntiharebwaga ibyo abakozi baryo bagomba kuba bujuje, usibye kuba ushinga itorero ari we wenyine wasabwaga ibya ngombwa byo kuba yarize ibijyanye no kuyobora amadini n’amatorero.

Ibyo ngo byatumye habaho akajagari mu nyigisho zitangwa mu matorero atandukanye bikagera n’aho zimwe mu nyigisho zibangamira gahunda za Leta zirimo n’ubuzima n’ibindi.

Yagie ati “Wasangaga aka kajagari gatuma inyigisho zimwe ziyobya abigishwa ngo ntibajye kwivuza, ntibagaterwe amaraso barwaye, bamwe bakiyiriza ubusa mpaka banogotse, ibyo byose tuzabirebaho mumabwiriza mashya.

“Twemereraga gusa ko ushinga itorero ari we ugaragaza ibya ngombwa ko yabyigiye, ariko byagaragaye ko hari igihe yashyiragaho abapasiteri batabyigiye bakayobya abanyarwanda, ntabwo tuzemera inyigisho zituma abanyarwanda babaho nabi.”

Inyigisho ziyobya Abanyarwanda zizajya zifungisha itorero nta yandi mananiza

Prof. Shyaka agaragaza ko inyigisho zibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda zizajya zifungisha itorero nta yandi mananiza kuko ngo na Roho nzima itura mu mubiri muzima.

Avuga ko hari igihe usanga umuvuga butumwa avuga ibintu atigiye bigatuma havuka ibindi bibazo bidashingiye ku kugaburira cyangwa kuvura Roho.

Prof. Shyaka avuga ko hari n’abajyaga mu bihugu byo hanze bakazana ibya ngombwa by’uko bazi ibyo gushinga amatorero airko ngo na byo bigeye kujya birebanwa ubushishozi.

Ati “Mu bihugu byo hanze hari akajagari mu matorero karuta ibya hano mu Rwanda. Niyo mpamvu wajyaga kubona umuntu agiye yo nyuma y’icyumweru akazana ibya ngombwa akemererwa ejo ukumva ngo yabaye Umushumba w’Itorero washaka n’aho afite insengero ukahabura kuko itegeko ritabiteganyaga.

“Aka kantu kajyanye n’inyigisho kazakemurwa no gushyiraho amabwiriza agenga imyandikire y’imiryango ishingiye ku Madini. Niba uzigisha ushaka kuvura Roho, jya mu mashuri arahari ubyige kuko n’uwigisha mu kibura mwaka hari ibyo agomba kuba yarize.”

Prof. Shyaka vuga ko amabwiriza mashya agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku madini azatangira gukurirkizwa muri Werurwe 2018, hakarebwa ubushobozi bw’uwashinze itorero n’abo azakoresha mu kwigisha.

Gufunga insengero ntibikoma mu nkokora Amatorero

Prof Shyaka avuga ko kuba hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, atari ugukoma mu nkokora imikorere y’amatorero.

Avuga ko ahubwo bigamije gukosora ibyakozwe nabi bishobora gushyira mu kaga abagana izo nsengero mu matorero runaka, bikaba bitandukanye n’abavugaga ko Amatorero ari gufungwa hirya no hino mu gihugu.

Hari ibintu bitatu byarebwe, harimo kuba iyi miryango ifite ibya ngombwa by’ubuzima gatozi n’ibitangwa n’Akarere, aho kuba abantu bicura bagashyiraho insengero.

Icya kabiri kirebwa ngo urusengero rukoreshwe hrimo ingano yarwo ugereranyije n’abo urusengero rugomba kwikira, isuku mu rusengero n’isuku y’ubwiherero, ndetse no kurinda urusaku.

Ibyo ngo kandi binahesha agaciro umurimo wo guhimbaza Imana kuko bikwiye ko abaje gusenga basengera ahantu hayihesha icyubahiro.

Kugeza ubu nta mibare igaragaza insengero zafunzwe hirya no hino mu gihugu, ariko nko mu Mujyi wa Kigali gusa izigera kuri 700 zarafunzwe.

Bamwe mu bawiriza butumwa bashima gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa

Bamwe mu babwiriza butumwa bavuga ko gufunga insengero zitujuje ibya ngombwa ari ubuhanuzi butangiye gusohora, kuko ngo n’ubundi handitse ko imibiri y’abantu ari yo nsengero z’Imanako amazu ntacyo amaze by’umwihariko insengero zubatse nabi.

Bavuga ko abashaka gusenga bakwiye gusengera mu mitima yabo igihe aho basengeraga hadahesha Imana icyubahiro. Ibyo ngo bikagaragaza ko Leta y’ u Rwanda iri gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wo gusengera ahantu hatunganye.

Theo Makombe umwe mu bavugabutumwa, avuga ko kuba guverinoma y’u Rwanda yarahisemo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari ukubereka ko bakwiriye kutagana insengero byo kurangiza umuhango batazi ko bishobora no kubagiraho ingaruka.

Ati “Bibiriya ivuga ko Igihe kirageze ngo abasenga Data bamusengere mu mwuka. Ntabwo twakagomye kujya mu nsengero tumeze nka ya maradiyo bahaga imyuka ukajya mu rusengero ku cyumweru Pasiteri akaguhaga ukazasubirayo imbaraga yagushyizemo zarashize akongera agahaga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Turabashima ccyane kumakuru meza:
Hanyuma nabasabaga ko mwakwihangana rwose mukwandika inkuru mukandika ikinyarwanda kizima kuko nkiyi nkuru tsomye rwose harimo amakosa y’imyandikire y’ikinyarwanda kandi bigaragara nabi.
Murakoze

Habinshuti Emmy yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ariko se mwe Bahama ko mbona musa n’abajijisha, mwakwiga bibliya ntawayize uyibigishihe ko mbona muvuga ko atari ngombwa kuba pasiteri/ padiri ari uko wagiye mu mashuri yabyo. Ndabona muri n’injiji zivuga ko Yezu n’intumwa batari barize. Ko mukoresha telephone na internet,computers b’ibindi bintu bibafasha, ex: guteza n’imodoka/moto mujya iyo mubeshya, Yezu n’intumwa ze bari babifite? Imana mwayigize umwana mukoresha icyo mushaka.

Charles yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

A)Hajye hakorwa Audit Leta irebe imikoreshereze y’Amafaranga ya buri Dini rikura mu basenga batanga, kuko abayobora anadini bakizwa n’udufaranga bnshi barimo n’abakene batanga buhumyi.
B) Leta igenzure IMFASHANYO zose Nicyo zakoreshejwe.
Nukuri birababaje, kubama kumuturage ukamwaka udufaranga twe ntudukoreshe neza ku nyungu z’Umurimo, ahubwo aba Pastor , ba Bishop naba Reverand bakagura za V8 nizindi modoka zihenze ngo Ni Imigisha Imana ibahera mucya 10 n’Amaturo.
Audit nisuzume/IGENZURE:
C)Niba amafaranga yose yakwa ashyirwa kuri Compte
D) Imikoreshereze ya za Compte z’Amadini na Raporo Interne + Externe,niba zitabaho bafunge ayo madini
E) Management control systems zimikoreshereze y’Amaturo nicya 10.
F) Barebe aho Nyobozi y’amadini agizwe na Family members (e.g Umugabo ni Bishop, Umugore akaba amwungirije. Benshi ntavuze niko bimeze.
G) Leta irebe amafaranga yabakristu hanze ku ma Compte yo mu mahanga, nayo agenzurwe niba atari Detournement. etc
H) HASHYIRWEHO COMMISSION YIHARIYE IZAGENZURA IBI, ITANGE RAPORO Y’UBUGENZUZI KU MITUNGO N’IMIKORESHEREZE YAYO MURI BURI TORERO NA BURI DINI.
Murakoze

etiennesteven yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Amatorero ni bihangane bashake ibikenewe kandi na reta ibihanganire ibahe igihe

alexis.gasore yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Professeur Shyaka musabiye akanyafu k’imyaka ibiri mu izina rya Yesu,ku bwo gusenya umurimo w’Imana

Alias Mwenenyiringabo yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Igisubizo si ukujya kwigira ubupadiri cyangwa ubupasiteri.Nkuko Gahakwa yanditse munsi hano, imana isaba abakristu nyakuri kugira ubumwe (1 abakorinto 1:10).Aka kajagari mu madini biterwa no gushaka amafaranga,bitwikiriye Bible.YESU yasabye umukristu nyakuri wese kubwiriza abantu.Kwiga Bible ntibisaba kujya mu mashuli asanzwe.Abahamya ba Yehova bose bazi Bible cyane kurusha andi madini,kandi bayigisha ku buntu ubishatse wese kandi neza kurusha Pastors na Padiri.Nyamara nta shuri bajya kubyigamo.Ikindi kandi,Abigishwa ba Yesu ntabwo bali barize amashuli.Nyamara nibo banditse Bible tugenderaho,kuko imana yabahaye imbaraga zidasanzwe zitwa UMWUKA WERA.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Kwiga nibyiza ariko ibijyanye mwijambo ry’Imana nukubyitondera kuko Imana idatoranya cy ngo ihitemo nkabantu ishobora guhitamo utarize theologie akabera igisubizo isi bisaba ko nabafata ibyemezo baba abasenga kandi bakayoborwa numwuka wera twese twaramuhawe kubuntu bakabaza Imana kuko iby’Imana uyibaza gusenga ukabaha n.a. Manuka wera kugirango hatazagira ukora mujisho ry’Imana naho gufunga ninsengero zakajagari nigikorwa kiza abasenga byukuri nugufatanya nubuyobozi basengera umurimo w’Imana kugirango ibidakwiriye byose bivemo ibirura bive muntama kuko Imana ikoresha inzira nyinshi magazines ikuraho ibidakwiriye

Deborah yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Alias Rucahobatinya.

RUZIBIZA Stanislas yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Uko bivuzwe niba ari byo, mureke ibihuru bitwikwe, akajagari kajye ahagaragara. Niba narize pharmacie nahabwa umurimo wo kubaka amagorofa?
N’umubwirizabutumwa niyerekane nibura impamyabumenyi ya formation pastorale.
Naho ubundi ibyo kwihangira imirimo bishingiye kw’idini, byari bigiye gutera urujijo.
Ntihagire ubyitwaza ngw’avuge ko
Leta igiye gutoteza amadini cg amatorero. Sibyo. Abayobozi b’u Rwanda nabo bafite aho babarizwa mu madi cg amatorero.
Leta nihure n’abayobozi b’amadini cg amatorero, habeho amabwiriza y’indakemwa

RUZIBIZA Stanislas yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Nubwo ntari Pastor,ndagira inama Prof.SHYAKA.Icyo akwiriye kubuza Pastors,ni ukurya amafaranga y’abantu (Icyacumi),kuko YESU yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse PAWULO aduha urugero rwo kubwiriza tudasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).
Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba YESU,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).None abiyita Abakozi b’imana bahindutse ba Gafaranga.
Umurimo wo Kubwiriza Ubwami bw’imana,ni ITEGEKO YESU n’Imana bahaye Umukristu Nyakuri wese.Bisome muli Matayo 24:14 na Yohana 14:12.Imana yadutegetse kubwiriza,ntabwo yadusabye kubanza kwiga amashuli yo kuba Pastors.Abigishwa ba Yesu bose bari abantu batabyigiye mu ishuli,nyamara nibo banditse Bible kandi nibo tugenderaho,kuko bigishijwe na Professor usumba abandi bose,YESU KRISTO.
Ibi mubona byo kwiha Titles (Padiri,Pastor,Reverand Pastor,Bishop,Apotre,Cardinal,Pope),YESU yasize abitubujije.Soma Matayo 23:12.Ku bantu batabizi,burya Padiri bivuga "Data" cyangwa Papa wanjye.YESU yatubujije kwitwa Padiri (Matayo 23:9).Aya ma Titles,abanyamadini bayashyizeho ari "amayeri" yo kwishyira hejuru kugirango abayoboke babo babatinye,babahe ibyubahiro n’amafaranga.Naho Umukristu Nyakuri wese agomba kwigana YESU n’abigishwa be.
Nawe akajya mu mihanda no mu ngo z’abantu,akabwiriza ku buntu.

Gahakwa yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Kwigira kuba Pasteur cg padiri ntaho bibiliya ibisaba abakristo.
Na njye nabishatse nyuma y"iminsi mike naba nitwa Pasteur kandi nkerekana na certificat.
Ahubwo nibarwanye abakora ubujura n’ibindi bikorwa by’umwanda mu madini.

Gilbert yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Uravuga neza. Niba Professor Shyaka asoma comments on this post. Ibintu mwakoze ntanteguza mutanze, erega izo audit zishobora gukorwa bitari huti huti. Ubu se vous avez mesure des risques aussi.
Mwagakwiye kureba impande zombi. Vous creez bcp des mecontentements.Mutazangisha abaturage ubuyobozi mwibwira ngo murabafasha.
Buri Eglise igira abahezanguni ntacyo wabikosoraho, bafite imyumvire y’ubujiji.
Ugeze Brussels buri quartier irimo nk’insengero 10 ariko ntacyo bihungabanyije.
Urasaba parking buri rusengero nk’urwo duturanye niyo hari ubukwe haba hari imodoka 1 itwaye abageni, nta n’igare umukristu afite. Ibi ni ukw’exagera

Teta yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka