Abanyeshuri bo muri Wharton bazagaragaza isura nziza y’u Rwanda

Abanyeshuri baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bari mu Rwanda mu rugendoshuri, biyemeje kuzavuga ukuri ku byo babonye ku Rwanda nibataha.

Perezida Kagame amaze guhura n'abanyeshuri bo muri Wharton Business School.
Perezida Kagame amaze guhura n’abanyeshuri bo muri Wharton Business School.

Aba banyeshuri 30 biga mu Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubucuruzi rya Wharton (Wharton Business School), bari mu Rwanda mu kunononsora isomo ryiga ku makimbirane, ubuyobozi n’impinduka (Conflict, Leadership and Change).

Iri somo ryibanda ku Rwanda by’umwihariko, ni naryo ryari ingingo y’ibanze mu kiganiro bagiranye na Perezida Kagame, wabakiriye mu Rugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2017.

Iki ni icyikiro cya gatandatu kivuye mu ishuri rya Wharton, cyakiriwe na Perezida Kagame.
Iki ni icyikiro cya gatandatu kivuye mu ishuri rya Wharton, cyakiriwe na Perezida Kagame.

Katherine J. Klein, ushinzwe igice gikora ibikorwa byo gufasha abaturage muri iri shuri, ari nawe uhagarariye iri tsinda, yavuze ko icyari kibashishikaje cyane ari ukwiga imiyoborere ya Perezida Kagame yafashije igihugu kugera aho kigeze ubu.

Yagize ati “Mu minsi Abanyeshuri bamaze inaha biboneye iterambere, kandi batahanye ubumenyi ku miyoborere ya Perezida Kagame, uko ashyiraho abamufasha, imbogamizi n’amahirwe biri mu Rwanda.”

Katherine Klein waje uyoboye aba banyeshuri yavuze ko kubereka u Rwanda ari ukugira ngo bazahagaruke nyuma y'amasomo.
Katherine Klein waje uyoboye aba banyeshuri yavuze ko kubereka u Rwanda ari ukugira ngo bazahagaruke nyuma y’amasomo.

Klein yavuze ko kuzana abanyeshuri biga muri iri shuri, bibafasha kugira ubumenyi kugira ngo ababishaka babe baza kuhakorera, abandi bahashore imari cyangwa bakore n’ibindi bikorwa byafasha u Rwanda.

Clare Akamanzi, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), asanga ari amahirwe ku Rwanda kwakira abanyeshuri nk’aba, kuko bagira uruhare mu kuvuga neza u Rwanda kandi bakavuga amakuru nyayo iwabo.

Byari ibyishimo kuri aba banyeshuri, mbere yo guhura na Perezida Kagame.
Byari ibyishimo kuri aba banyeshuri, mbere yo guhura na Perezida Kagame.

Ati “Bavuye ku migabane yose, bivuze ko abantu mu bihugu bitandukanye bazi u Rwanda. Ni byiza ko batumenyekanisha mu buryo twebwe tutashobora gukora nk’igihugu. Ayo ni yo mahirwe ya mbere tubonamo.”

Iki cyiciro ni icya gatandatu cyaje mu Rwanda kandi kikakirwa na Perezida Kagame, kugira ngo bamubaze ibijyanye n’iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yatanze ikiganiro ku Rwanda cyari cyateguwe n’iri shuri ku bufatanye na Kaminuza ya Pennsylvania mu 2015.

Abo banyeshuri bari mu Rwanda kuva tariki 23 kugeza 27 Gicurasi 2017, bazabonana n’abakora mu bijyanye n’imari mu Rwanda yaba abikorera ndetse n’abakorera Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka