Abanyeshuri bagiye guhurira mu marushanwa ku matageko mpuzamahanga agenga intambara

Abanyeshuri biga amategeko mu makaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bagiye gupima ubumenyi bwabo mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Amarushanwa aigamije gukangurira abakiri bato kumenya ububi bw'intambara.
Amarushanwa aigamije gukangurira abakiri bato kumenya ububi bw’intambara.

Aya marushanwa y’iminsi ibiri azatangira kuri uyu wa gatatu tariki 5 Ukwakira 2016, yiswe Moot Court Competition. Ateye nk’urubanza ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’intambara cyangwa indi midugararo.

Abanyeshuri bahabwa dosiye y’impimbano y’umuntu cyangwa abantu runaka bakoze ibyaba mu gihe cy’intambara mu gihugu runaka, bakaburanishwa imbere y’urukiko.

Dr Fructose Bigirimana, ukuriye ishami ry’amategeko muri INES-Ruhengeri akaba ahagarariye iritsinda ry’abategura aya marushanwa, yemeza ko uyu ari umwanya mwiza ku banyeshuri kugira ngo bapime ubumenyi bwabo kandi bigire kuri bagenzi babo.
Agira ati “Mu ishuri ntibabona umwanya uhagije wo gukora imyitozongiro, ubu ni uburyo bwiza bwo kwitoza biyumva nk’abakora umwuga kuruta uko biyumva nk’abanyeshuri basanzwe.”

Innocent Musonera umwari w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, we yongeraho ko ubu ari nabwo buryo bwiza bwo kwamamaza amategeko agenga intambara mu buryo burambye.

Ati “Aba banyeshuri bacu nibo bazavamo abarimo, abavoka, abacamanza, abageneral bayobora urugamba ndetse n’abanyapolitike b’ejo hazaza.

Nibamenya neza aya mategeko kandi bakumva neza akamaro ko kuyubahiriza no kurengera ikiremwamuntu, ibintu bizagenda birushaho kuba byiza kandi niba bazaba bakangurira abandi kuyubahiriza.”

Kompite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) niyo iyategura hafi ku isi hose mu rwego rwo gusakaza no guharanirako amategeko mpuzamahanga agenga intambara (International Humanitarian Law) yakubahirizwa ndetse agashyirwa no mu mategeko agenga ibihugu.
Mu Rwanda ICRC irayategura ifatanyije n’amakaminuza y’igisha iby’amategeko n’Umuryango wa Croix-Rouge mu Rwanda. Azahuza amakipe atanu aturutse muri aya makaminuza: University of Rwanda, INES-Ruhengeri, University of Lay Adventists Of Kigali, Kigali Independent University ULK ndetse na University of Kigali.

Buri kipe izaba igizwe n’abanyeshuri batatu kandi muri urwo rubanza rw’uruhimbano igomba kuburana mu mwanya w’ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’abazaba bakurikiranyweho ibyaha bz’intambara. Mu kuburana bashingira ku ngingo z’amategeko nk’ayo nkiko zisanzwe, ndetse cyane cyane inkoko mpuzamahanga mpana byaha zikurikiza.

Igice cya mbere cy’amarushanwa kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 6 z’uku kwezi, icyiciro cya kabiri ari nacyo cyanyuma kizahuza amakipe abiri yatsinze ayandi kibere mu rukiko rw’ikirenga kuri uwo munsi .

Amarushanwa azabanzirizwa n’ibiganiro bizahuza abanyamategeko, abigisha ibijyanye n’amategeko, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iyubahirizwa ry’amategeko agenga intambara; bizaba tariki ya 5 ukwakira.

Ikipe izatsi aya marushanwa izahabwa ibihembo bitandukanye birimo no guhagarira u Rwanda mu marushanwa nk’aya mpuzamahanga (All Africa Moot Court) ahuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, akabera mu gihugu cya Tanzania.

Binyuze mu masezerano y’i Geneve yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu mu 1864, ICRC yahawe inshingano n’umuryango mpuzamahanga yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara ndetse no guharanira ko yakubahirizwa ku isi hose.

Mu gushyira mu bikorwa inshingano yahawe, ICRC ikorana n’inzego zitangukanye zirimo iza leta, izigenga, abashakashatsei, abarimu n’abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko.

Usibye amarushanwa nk’aya, mu Rwanda buri mwaka ICRC itegura ibiganiro bihuza abarimu b’abategeko,ndetse igakora n’inzego za leta mu rwego rwo guharanira ko amategeko agenga intambara yashyirwa mu yagenga igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hhhh ibi bishatse kuvuga iki? ese ni ngombwa? inyungu irimo niyihe? Mugire amahoro!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Hhhh ibi bishatse kuvuga iki? ese ni ngombwa? inyungu irimo niyihe? Mugire amahoro!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka