Abanyeshuri badakora urugerero baranengwa nk’ibigwari

Umutahira w’Intore mu Karere ka Ngororero, Mukantabana Odette, aragaya abanyeshuri basoza Itorero ntibitabire urugerero, anasaba abarwitabiriye guhashya ubwo bugwari muri barumuna babo.

Inzego zitandukanye mu Karere ka Ngororero zifatanyije n'Intore mu gusoza Urugerero rwa 2016.
Inzego zitandukanye mu Karere ka Ngororero zifatanyije n’Intore mu gusoza Urugerero rwa 2016.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Kamena 2016, mu gikorwa cyo gusoza urugerero rw’intore z’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bo mu Karere ka Ngororero.

Mukantabana yagize ati «Urugerero ni icyiciro gikomeye ku ntore z’abanyeshuri. Hari byinsi baba batazi bungukira muri ibyo bikorwa, bigatuma bakurana ubumenyi n’ubushake mu kubaka igihugu. Abatitabira urugerero rero ni ibigwari. Ndasaba bagenzi babo bitabiriye, bazadufasha kubacengezamo amatwara yo gukunda igihugu cyabo.»

Muri uyu mwaka wa 2016, mu banyeshuri 1217 bagombaga gukora urugerero muri aka karere, 140 bangana na 11.5% ntibarukoze. Mu batararukoze ngo harimo ab’impamvu zidafatika, ari na bo bahamagarirwa kwisubiraho.

Intore 1077 zo mu Karere ka Ngororero zasoje urugerero rwa 2016.
Intore 1077 zo mu Karere ka Ngororero zasoje urugerero rwa 2016.

Uretse abanyeshuri bishimira ibiganiro bahabwa mu gihe cy’urugerero hamwe n’ibikorwa bakorera hamwe, abaturage na bo babashimira ko babafasha mu bikorwa biba byarabananiye nk’ibirebana n’isuku.

Umutoni Algentine, umuturage wo mu Murenge wa Muhororo ati «Aba banyeshuri ni bo banyigishije gukora agatanda k’amasahani no gukora akarima k’igikoni keza. Sinarinzi ko kumena imyanda mu ngarani ari ngombwa, njye nayimenaga mu murima, ndabashima rwose.»

Rutazihana Theogene ufite umwana usoje urugerero rw’uyu mwaka, avuga ko umuhungu we yahinduye imyitwarire kubera urugerero n’itorero muri rusange. Ati «Umuhungu wanjye rwose usigaye ubona afite gahunda. Aribwiriza gukora, ntakijya mu gakungu, ntagisinda, mbese nsaba Imana ngo azagume uku.»

Umutahira w'Intore mu Karere ka Ngororero, Mukantabana Odette, anenga abatoroka urugerero.
Umutahira w’Intore mu Karere ka Ngororero, Mukantabana Odette, anenga abatoroka urugerero.

Ubuyobozi bw’Itorero mu Karere ka Ngororero buvuga ko uretse kuba izi ntore zunguka ubumenyi, ngo iyo habonetse n’imirimo yihutirwa, zirifashishwa ndetse n’itanga amafaranga izi ntore zikazirikanwa. Bityo, ngo abatitabira ibikorwa by’urugerero baba bahomba byinshi.

Muri rusange, mu Karere ka Ngororero bamaze gutoza intore z’inkomezabigwi 7000, abagera kuri 400 bakaba ari bo batitabiriye ibikorwa by’itorero uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka