Abanyeshuri 15 bafite ubumuga bemerewe imirimo

Uruganda Huye Mountain Coffee rurateganya gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rwahuguye kubona imirimo yo gutunganya kawa mu nganda.

Abayobozi n'abatanyabukorwa b'uruganda Mountain Coffee mu gushyikiriza abanyeshuri impanyabumenyi.
Abayobozi n’abatanyabukorwa b’uruganda Mountain Coffee mu gushyikiriza abanyeshuri impanyabumenyi.

Mu mahugurwa bahawe n’uruganda Huye Mountain Coffee rutunganya umusaruro ukomokaku kuri kawa, abanyeshuri 15 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bongeye kugaragaza ko na bo bashoboye kandi ko kugira ubumuga runaka bitavuga ko umuntu atagira umurimo akora akanawukora neza.

Emanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihu y’Abafite Ubumuga, avuga ko bashoboye nk’abandi bose mu kugaragaza ko hakiri bamwe bagiheza abafite ubumuga, asaba ko byacika aho bisigaye.

Ati “Ntibikwiye ko abafite ubumuga hari aho bahezwa bahorwa kugira ubumuga, kuko bigenda bigaragara ko bashoboye kandi ko imirimo bakora bayitunganya kimwe n’abandi.”

Mukankusi Jacqueline na Niragijimana Emanuel, bamwe mu barimu bahuguraga aba banyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, na bo bavuga ko ubushobozi kuva batangira kwiga bababonyeho bugaragaza ko koko bashoboye.

Aba banyeshuri bahugurwaga basanzwe biga mu ishuri riherereye i Ngoma mu Karere ka Huye, ngo baba bagiye no kugira amahirwe yo guhabwa akazi muri uru ruganda mu gihe bazaba barangije kwiga.

David Rubanzangabo, Umuyobozi wa Huye Mauntain Coffee, ngo asanga abafite ubumuga na bo bashoboye gukora bagatanga n’umusaruro ukenewe, ari yo mpamvu asanga guha aba banyeshuri amahirwe mu kazi bahuguriwe ari uburenganzira bwabo.

Ati “Barashoboye ndetse hari benshi badafite ubumuga barusha gukora neza, ntibarangara mu kazi batanga umusaruro ukenewe ntibakwiye guhezwa.”

Rubanzangabo avuga ko bazabanza bakareba aho buri munyeshuri atuye, abatuye Huye bo bashobora gukora muri uru ruganda, abatuye mu tundi turere hakazarebwa niba hari inganda zitunganya kawa zihari bakabafasha kubonamo imyanya.

Abanyeshuri 15 ni bo bahuguwe igihe cy’ukwezi, tariki 24 Kamena 2016 bahabwa impamyabushobozi yerekana ko bashoboye gutunganya igihingwa cya kawa mu buryo bujyezweho mu nganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka