Abanyarwanda n’Abanya-Zambia bunze ubumwe - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ashima ubumwe bugaragara hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Zambia, akemeza ko ari imwe mu ntambwe igaragaza urugendo rukomeje rw’Abanyafurika mu kwibohora.

Ibiganiro byari byashyushye ku meza bari bicayeho
Ibiganiro byari byashyushye ku meza bari bicayeho

Yabitangaje ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gahyantare 2018.

Perezida Kagame yasangiye na Perezida Lungu, nyuma y’ingendo zitandukanye yakoreye muri Kigali, zirimo kureba amateka yaranze Jenoside ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi no kuba yarasuye igice cyahariwe inganda cya "Special Economic Zone."

Perezida Kagame afata uruzinduko rwa Lungu mu Rwanda nk’ikimyenyetso gifatika kiranga ubumwe bukomeje bukwiye kuranga Abanyafurika.

"Ku bucuti"
"Ku bucuti"

Yagize ati "Duhujwe cyane n’ubushake mu kubaka Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uhamye kandi ukora neza, ufite ubushobozi bwo guha serivisi zinoze abatuye uyu mugabane.

Yavuze ko ubumwe buranga Abanyafurika muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uko Afurika itangiye gusatira kwibohora yaharaniye kuva kera.

Perezida Kagame yashimye ubucuti buranga ibihugu byombi
Perezida Kagame yashimye ubucuti buranga ibihugu byombi

Uretse ubucuti u Rwanda na Zambia bisanganywe, bihuririra mu miryango itandukanye yo mu karere, harimo uwa IGCLR ushinzwe guharanira umutekano n’uw’ubucuruzi wa COMESA.

Perezida Lungu arasoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Perezida Lungu nawe yemeje ko "ifuni ibagara ubucuti ari akarenge"
Perezida Lungu nawe yemeje ko "ifuni ibagara ubucuti ari akarenge"
Minisitiri w'Intebe Edouard asuhuza umwe mu bashyitsi
Minisitiri w’Intebe Edouard asuhuza umwe mu bashyitsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni itegeko ry’imana yuko abantu bose batuye isi bakundana kandi bakaba "umwe".Ikibabaje nuko batabikora.Usanga barwana ku isi yose.Byatangiriye kuli Gahini yica murumuna we.Iyo abantu biba,basambana,barya ruswa,bashwana binyuze muli politike,baba bakorera Satani.Usanga abantu batuye isi hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko Satani ariwe Chef w’iyi si (Yohana 12:31).Gusambana bakabyita gukundana.Igihe cyose abantu bazanga gukurikiza ibyo imana idusaba binyuze kuli Bible,nta mahoro isi izagira.Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Uwo Munsi ntabwo uri kure,kandi mujye mumenya ko ibyo imana yavuze byose biraba buri gihe.It is a matter of time kandi imana ikorera kuli Gahunda yayo.Kuba yaratinze kuzana Imperuka,ntibivuga ko itazaza.Soma Habaquq 2:3.

Kagare yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka