Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya badafite indangamuntu bababajwe n’uko batazatora

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Rubavu bavuga ko batarahabwa indangamuntu n’amakarita y’itora, bikabatera impungenge ko bishobora kubabuza gutora umukuru w’igihugu.

Ndayisenga Visenti umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya
Ndayisenga Visenti umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Tariki ya 4 Kanama 2017 Abanyarwanda bageze igihe cyo gutora, bazatora umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uzabayobora imyaka irindwi.

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya mu mwaka wa 2014 bavuga ko nabo bifuza gutora umukuru w’igihugu, ariko bikaba bitazaborohera, kuko batarabasha kubona indangamuntu n’ikarita y’itora kandi ari byo by’ingenzi bituma umuntu atora.

Ndayisenga Visenti ufite imyaka 31 ni umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, ariko ntarabona indangamuntu n’ikarita y’itora kandi yifuza gutora umukuru w’igihugu.

“Twavuye Tanzaniya turuhukira ahitwa Kiyanza, ni ho twifotoreje ndetse tubwirwa ko indangamuntu zishobora kuba ari ho zasohokeye, twagerageje gukurikirana ko twazibona biratunanira.

Sinzi uko nzabyakira ntatoye umukuru w’igihugu, gusa ndasaba ababishijwe badufashe tuzatore umukuru w’igihugu.”

Ndayisenga avuga ko iki kibazo agihuje n’abandi benshi kandi ko bagerageje kwegera ubuyobozi bw’aho aho batuye ariko ntibubabonere igisubizo.

Nyirandinabo Faustina afite imyaka 28 yavukiye muri Tanzaniya ariko yatujwe mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu matora ya Referandum yatoye ashyizwe ku mugereka kuko yafotorewe mu Karere ka Kirehe ariko akaba adafite indangamuntu n’ikarita y’itora.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko mu matora y’umukuru w’igihugu nta mugereka uzakoreshwa, ahubwo igasaba abantu kwireba kuri lisiti y’itora no kwiyimura kuko uzaba afite indangamuntu ari kuri lisite azatora.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga Indangamuntu mu Rwanda NIDA bwasobanuye ko yaba abo birukanwe Tanzaniya kimwe n’abandi bose bifotoje,bajya gushakira indangamuntu aho bifotoreje.

Umugwaneza Annet umukozi wa NIDA ati “Ubusanzwe iyo abantu bamaze kwifotoza tugenzura imyirondoro tukabakorera indangamuntu tukazohereza aho bifotoreje, ariko iyo zihageze ntibazifate, nyuma y’igihe zigarurwa ku biro bya NIDA, ubu dufite indangamuntu nyinshi zitafashwe naba nyirazo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari aho Abanyarwanda birukanwe Tanzania batuye butangaza ko bufite indangamuntu nyinshi z’abantu bataje kuzifata.

Kigali Today ivugana n’ushinzwe irangamimerere mu Murenge yagize ati “Dufite indangamuntu nyinshi banyirazo bataje gufata, abafotorewe hano bazakore urutonde tubarebere ko zihari baze kuzifata, ndebye kuva muri 2014 hari indangamuntu nyinshi.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe aho aba Banyarwanda batujwe, buvuga ko bwizera ko abaturage bazaba babonye indangamuntu, n’ubwo budatangaza uburyo bizakorwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NKUNDA AMAKURU MUTUGEZAHO NDABAKUNDA Umugoroba Mwiza

Dusingizimana Flugense yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka