Abanyarwanda batahutse batishoboye bahawe inzu

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR) ifatanije na “One UN” bubakiye Abanyarwanda batahutse batishoboye bo muri Rubavu.

Inzu imwe muri izi zahawe abaturage bo muri Rubavu ifite agaciro ka miliyoni 7RWf
Inzu imwe muri izi zahawe abaturage bo muri Rubavu ifite agaciro ka miliyoni 7RWf

Izo nzu zubatse mu Murenge wa Mudende, bazishyikirije abo Banyarwanda ku wa kane tariki ya 01 Kamena 2017.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero naho biyuhagirira. Ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 7RWf.

Abo bashyikirijwe inzu ni Abanyarwanda bahoze mu mashyamba ya Congo (DRC), bakaza gutahuka nyuma yo kurambirwa ubuzima bubi babagamo muri ayo mashyamba; nk’uko Nsabimana Philippe watahutse muri 2014 abivuga.

Agira ati "Ubuzima bwarangoye muri Congo nza mu Rwanda ntifitiye icyizere, gusa ibyo nabonye byarantunguye.

Nageze mu Rwanda ndwaye ndavurwa, nkora umushinga mpabwa amafaranga, nibona nk’abandi Banyarwanda bari basanzwe."

Mugenzi we witwa Uwamahoro Vestine nawe washyikirijwe inzu avuga ko muri Congo bahabaga ari nko kwiyahura kuko nta mutekano.

Agira ati "Ndashaka kubwira abakiri mu mashyamba ya Congo kuva mu byo bibeshya bagataha. Kuko ubuzima babamo ari bubi ubwiza buri mu Rwanda, aho ujyana amafaranga kuri SACCO ntawe ukwirukaho ntawe ukurinze, ahubwo wumva ufite umutekano.”

Naratashye banyigisha kudoda, bampa amafaranga yo gutangira umushinga, mpabwa inka, none nshyikirijwe inzu. Dufite umuyobozi udukunda."

Abanyarwanda bo muri Rubavu bahawe inzu ni abahoze mu mashyamba ya Congo
Abanyarwanda bo muri Rubavu bahawe inzu ni abahoze mu mashyamba ya Congo

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Saraphine avuga ko izo nzu, zubatswe ku nkunga ya One UN ari inzu zigaragaza agaciro Umunyarwanda utahutse ahabwa.

Agira ati “Umunyarwanda yifurizwa kubaho mu byishimo no kugira uburenganzira bwo kubaho neza."

Lamin M. Manneh umuhuzabikorwa wa One UN warangije imirimo akorera mu Rwanda, avuga ko ashima uburyo yabanye n’abanyarwanda n’abayobozi.

Agira ati "U Rwanda ni igihugu cyiza kita ku baturage bacyo. Izi nzu zigaragaza uburyo abaturage bitabwaho, uburyo Abanyarwanda bafite umuyobozi mwiza, ubashakira umutekano n’iterambere."

Minisitiri wa MIDIMAR ahoberana n'umwe mu baturage bahawe inzu
Minisitiri wa MIDIMAR ahoberana n’umwe mu baturage bahawe inzu

Lamin M. Manneh yazamuwe mu ntera ashingwa ibikorwa by’amajyambere y’umugane wa Afurika mu muryango w’abibumbye (UN), imirimo azatangira muri Kamena 2017.

Kuva mu kwezi kwa Kanama 2016 hamaze kuzura inzu 61 muri 75 zigomba kubakwa. Kuva icyo gihe izimaze guhabwa abo zubakiwe ni 40.

Umushinga wo kubakira inzu Abanyarwanda batishoboye watahutse watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2014. Izo nzu zubakwa mu turere icumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka