Abanyarwanda baributswa kwita ku burenganzira bw’abagororwa

Ubuyobozi bw’umuryango Transparence International bwatangiye ubukangurambaga bwo gukumira amakimbirane ku bafungwa bimwa uburenganzira n’imiryango yabo.

Bamwe mu baturage batanga ibibazo ku bakozi ba Transparency International.
Bamwe mu baturage batanga ibibazo ku bakozi ba Transparency International.

Transparency International yatangiye umushinga wo gutanga ubufasha bw’amategeko ku bafungwa, isaba abafite imiryango y’abafunzwe kutabaha akato, ni umushinga watangiye 2016 ukazarangira 2019.

Ndabarushimana Collette umukozi wa Transparency International aganira n’abaturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyakiriba kuwa 29 Werurwe 2017, yasabye abaturage gusura no kwita ku bagororwa, asaba abantu baba batabona ababo bafunzwe kusaba ubufasha Transparence International kuko ibafasha kubona abantu babo ifatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza.

Mu kwegera abagororwa no kubegereza ubutabera bunoze, buri cyumweru hari umukozi wa Transparence International usura amagereza kugira ngo atange ubwunganizi bw’amategeko ku bagororwa bafite ibibazo, abagororwa bakaba baragaragaje ko imiryango yabo bamwe ibatererana.

Abaturage bitabiriye ibiganiro bya Transparency International i Nyakiriba.
Abaturage bitabiriye ibiganiro bya Transparency International i Nyakiriba.

Ndabarushimana avuga ko hari abagororwa bafungurwa bagasanga abagore barashatse abandi bagabo cyangwa umugore agasanga umugabo yarashatse undi mugore bigakurura amakimbirane.

Yagize ati "Twifuza kwigisha abanyarwanda guha uburenganzira abagororwa babasura, ndetse bakirinda n’ibindi byakurura amakimbirane."

Ndabarushimana avuga ko bimwe mu bibazo bagezwaho n’abagorwa hari ukurenza igihe bakatiwe gufungwa. Ati "Twifuza ko abaturage bamenya uburenganzira bw’abagororwa, n’igihe bagize ikibazo bamenye uburyo cyakemuka."

Tuyisenge Dieudonne wakurikiye ubujyanama bwa Transparency International avuga ko abanyarwanda bakeneye kumenya amategeko n’uburenganzira bahabwa, avuga ko bikwiye ko basobanurirwa uburenganzira bw’abagororwa.

Ati "Hari abagororwa bafungurwa bagasanga abo basize mu ngo baragurishije imitungo, abandi bagahabwa akato, dukurikije inama twahawe twumvise ko umuntu ufunguwe adakwiye guhabwa akato.

Ikindi twabashije kumenya nuko hari abunganira abantu mu mategeko batishoboye. Dutekereza ko ibi bizagabanya ibibazo bihora mu nkiko."

Nyirabutsisi Damalisi, umuturage mu murenge wa Nyakiriba akaba yarafite umuvandimwe Bavugayabo wafunzwe atazi icyo azira, ubwo yatangaga ikibazo, abakozi b’umuryango wa Transparency International bamufashije kumenya impamvu umuvandimwe we afunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka