Abanyarwanda bagera kuri 16% bugarijwe n’ubukene bukabije

Abanyarwanda basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 bangana na 16% by’Abanyarwanda bose, bugarijwe n’ubukene bukabije ku buryo batagira inzu ndetse bakaba barya bigoranye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Mukabaramba Alvera, avuga ko Leta ishishikajwe no kuzamura imibereho y'abaturage bakava mu bukene.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Mukabaramba Alvera, avuga ko Leta ishishikajwe no kuzamura imibereho y’abaturage bakava mu bukene.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 2 Kamena 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyiraga ahagaragara imibare yavuye mu gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe cyabaye muri 2015.

Umubare w’Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro by’ubudehe uko ari bine, ni 10.382.558 babarizwa mu ngo 2.358.488.

Icyiciro cya mbere kigaragaramo abantu bakennye cyane, badafite inzu ndetse bakaba barya bigoranye kigizwe n’ingo 376.192 zirimo abaturage 1.480.167, bangana na 16% by’Abanyarwanda bose.

Icya kabiri kirimo abafite inzu cyangwa bashobora kuyikodesha ariko badafite umurimo uhoraho kigizwe n’ingo 703.461 zirimo abaturage 3.077.416. Icyiciro cya gatatu cy’abifashije kigizwe n’ingo 1.267.171 zigizwe n’abaturage 5.766.506 bangana na 53.7%, naho icya kane cy’abakire kikabamo ingo 11.664 zirimo abaturage 58.069 bingana na 0.5%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri MINALOC, Alvera Mukabaramba, avuga ko iyi mibare ifitiye Leta akamaro kanini kuko biyifasha mu igenamigambi, ari na ryo riyifasha gushyiraho gahunda ziteza imbere abacyugarijwe n’ubukene.

Iki gikorwa cyitabiriye n'abayobozi ndetse n'abanyamakuru batandukanye.
Iki gikorwa cyitabiriye n’abayobozi ndetse n’abanyamakuru batandukanye.

Yagize ati “Bituma tumenya uko abaturage babayeho mu gihugu cyose, uko ubukungu bwabo bwifashe, bigatuma hagenwa uko abakene babuvanwamo ndetse tukanakurikirana abateye intambwe ngo hatagira abava mu cyiciro barimo nk’icya gatatu cyangwa icya kane ngo basubire inyuma hatifuzwa.”

Akomeza avuga ko Leta ishishikajwe no kugabanya imibare y’Abanyarwanda bari mu cyiciro cya mbere, ari na yo mpamvu hari gahunda nyinshi zabagenewe.

Sibomana Said, Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), avuga ko hari gahunda nyinshi zashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubusumbane bukabije hagati y’abakene n’abakire.

Ati “Abakene bakabije bafashwa binyujijwe muri gahunda za Leta zo kuzamura imibereho yabo zirimo VUP, Ubudehe, Girinka, Girubucuruzi na NEP Kora wigire, bikazatuma hari benshi bazava mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bajye mu cyisumbuye, bityo ikinyuranyo hagati y’abakennye n’abakize kigabanuke.”

Byagaragaye ko uturere twa Gisagara, Gicumbi, Burera, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Karongi na Nyaruguru, ari two dufite umubare uri hejuru w’abakennye bikabije kuko bari hejuru ya 16%.

Ibyiciro by’ubudehe byashizweho bwa mbere muri 2002 aho byari bifite ibyiciro bitandatu, bivugururwa muri 2012 no muri 2015, aho byabaye bine kandi bitagira amazina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta ihemba amafaranga meshi abanyapilitike ikirengagiza ko abadafite akazi Ari beshi kandi nabandi badahemberwa imyanya ya politiki bakeneye guhahira hamwe nabo.
Turasaba leta y’ u Rwanda kwiga kukibazo cy’ imishahara igabanije nabi no gutanga akazi.

Nyumbo yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Abaturage bakennye nibeshi cyane kandi leta haribyo yakora bakagabanuka, urugero bagabanya urubyiruko rudafite akazi niburaho 85% mubize kaminuza yabaha akazi binyuze munzira za minimum wage policy.
Ndababwira kwihangira imirimo? Ahubwo abahembwe cyera bayihanga bagaha abatarahembwe akazi.ge ntunga agatoki leta kudashyiramo imbaraga zihagije.

Ngoma yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka