Abanyarwanda babarirwa muri 17% nibo badacana inkwi

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yafashe ingambo ku buryo mu myaka irindwi iri imbere Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard atera igiti mu Karere ka Nyagatare
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard atera igiti mu Karere ka Nyagatare

Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo muri Nyagatare mu muganda ngarukakwezi wabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 2017.

Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko kuri ubu Abanyarwanda bacana inkwi babarirwa mu kigero cya 83%.

Ahamya ko ari benshi cyane kuko aribo batuma amashyamba agabanura bigatera imihindagurikire y’ikirere.

Aho niho ahera avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yuko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse bageze ku kigero cya 42%.

Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, Abanyarwanda bahamagarirwa gukoresha Gaz.

Agira ati “Kugira ngo uyu mubare wa 42% tuwugereho biradusaba gukoresha Gaz ku batuye mu mijyi naho abatuye mu byaro bagakoresha Biogaz na Rondereza kuko bizatuma amashyamba atangizwa nk’uko bimeze ubu.”

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2020 nibura 30% by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteweho amashyamba, buzabasha kubungabungwa bikazagerwaho ari uko abaturage bahinduye imyumvire ku bicanwa bakoresha.

Mu Karere ka Nyagatare ahatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti, hatewe ibiti 50383 kuri hegitari 30.

Biteganijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga mu gihugu cyose hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari ibihumbi 45 na hegitari ibihumbi 30 ku biti by’amashyamba.

Muri Nyagatare hatewe ibiti 50383
Muri Nyagatare hatewe ibiti 50383
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka