Abanyarubavu ntibatunguwe no kuba aba nyuma mu mihigo

Abatuye Akarere ka Rubavu bavuga ko umwanya wa nyuma akarere kabo kabonye mu mihigo y’umwaka wa 2016-2017 wabazwa abayobozi kuko bo ibyo basabwa babikora.

Ibiro by'Akarere ka Rubavu
Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Babitangaje nyuma yo gutanga uko uturere twarusanyijwe kwesa imihigo y’umwaka wa 2016-2017, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2017.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu kuva mu gitondo bari bafite amaradiyo n’amaterefoni bakurikiye igikorwa cy’imihigo.

Urutonde rw’uko uturere twarushanyijwe kwesa imihigo rwatangajwe maze Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa 30 ariwo wanyuma n’amanota 72,86%.

Abanyarubavu batandukanye baganiriye na Kigali Today ntabwo bishimiye umwanya akarere kabo kabonye bibaza icyabuze ngo bese imihigo uko bisabwa.

Umwe mu baturage utifuje gutangaza izina rye yagize ati “Ntibishimishije! Watsindwa ukabyakira ute! Tuba abanyuma twabuze iki! Ibi bigaragaza igipimo cy’ubuyobozi dufite, niba abasuzumye babonye dukwiriye amanota angana kuriya, buriya twe abaturage hari byinshi tubona.”

Undi yagize ati “Ntibikwiriye nk’Akarere twifuza ko kakurikira umujyi wa Kigali! Abayobozi bisubireho begere abaturage bakore ibyo bahize, bigaragara ko abayobozi bategera abaturage.”

Muri rusange abanyarubavu bavuga ko batatunguwe n’umwanya akarere kabo kabonye kuko hari byinshi bigaragaza ko ubuyobozi budakora ibyo bushinzwe.

Bimwe mu byo bagaragaza harimo ifungwa ry’abayobozi n’abaharitswe ku mirimo kubera isuku nke mu murenge wa Gisenyi na Nyamyumba, imihanda yakozwe i Bugeshi ntihakorwa inzira y’amazi bigatuma asenyera abaturage no kubaka imidugudu y’icyitegererezo ntiyuzure.

Umwe mu baturage yagize ati “Akarere ka Rubavu washingira he ukagira akambere! Abandi mu muganda washize batashye imidugudu y’icyitegererezo yubatswe, twe uwacu nturatahwa nyamara abategereje kuyijyamo ntibabwirwa ikibura.”

Akomeza avuga ko bamwe mu bayobozi babo badashyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage babo. Ibi babishingira ku isoko rimaze imyaka itandatu ryubakwa ariko ntirirangire.

Akarere ka Rubavu ubu kadafite umuyobozi w’akarere kubera ko uwari ukayoboye, Sinamenye Jeremie yafunzwe, agafungurwa asezera, abaturage bavuga ko kuba kagira abayobozi badahoraho biri mu bituma katesa imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo se iyo midugudu yatahwa ite badahemba nabakozi bayubaka .ahubwo ndumva nayo 72,% ari menshi

YYVV yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka