Abanyamuryango ba PSD barasabwa gushora imbaraga mu mirenge

Abanyamuryango b’ishyaka rya PSD barasabwa gushora imbaraga mu nzego z’imirenge n’utugari kuko bigaragara ko ishyaka rikora ku rwego rw’akarere gusa.

Depite Niyonsenga Theodomir (uhagaze), Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD.
Depite Niyonsenga Theodomir (uhagaze), Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD.

Ibi babitangaje ku wa 19 Kamena 2016 mu nteko rusange y’iryo shyaka ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, ubwo abarwanashyaka baryo bagaragazaga ko nta mikorere igaragara ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu kandi ari ho hari abayoboke b’ishyaka.

Umuyobozi wa PSD mu Murenge wa Nkanka, Ndayambaje Alex, avuga ko inzitizi zituma abarwanashyaka basa n’abasinziriye, zikomoka ku buyobozi bukuru ku rwego rw’akarere n’igihugu butegera abayoboke babo mu mirenge n’imidugudu ngo babaganirize ku bitagenda.

Yagize ati “Ducibwa intege n’uko inzego zo hejuru zidukuriye zitatwegera ngo zidusure kugira ngo dushyire umwete mu bikorwa byacu. Duheruka dukora inama ya ‘Congres’ gusa, nyuma yayo ntidusurwa mu mirenge, bigatuma ducika intege.”

Cyakora mu myanzuro yafashwe, ngo ni uko urwego rw’igihugu rwemeye kuzajya rubagenderera bakaganira ku byatuma ishyaka ryabo rikomeza gukora neza.

Depite Niyonsenga Theodomir, Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe urubyiruko muri komite nyobozi ya PSD, avuga ko byagaragaye ko ishyaka rikora cyane ku rwego rw’akarere, ahandi bigasa n’aho basinziriye ariko ngo bagiye kumanuka kugira ngo begere abayoboke hasi.

Abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Rusizi barasaba ayayobozi babo kubegera.
Abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Rusizi barasaba ayayobozi babo kubegera.

Perezida wa PSD mu Karere ka Rusizi, Habyarimana Deogratias, avuga ko nubwo abarwanashyaka badakora neza, bitavuze ko batazi inshingano zabo, ahubwo ngo ntibazishyira mu bikorwa. Aha, ngo bakaba bongeye kubibutsa ibyo bashinzwe kugira ngo batangire kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Bagaragaje impungenge ariko mu by’ukuri bazi inshingano zabo, ahubwo ni uko batazishyira mu bikorwa kuko uhagarariye umurenge agomba gukoresha ‘Congres’ akamenyesha uhagarariye akarere. Twongeye kubibutsa inshingano, twizere ko noneho uhereye uyu munsi bagiye kuzubahiriza.”

Muri iyi nteko rusange, abayoboke ba PSD bahawe n’ikiganiro kuri gahunda yo kubashishikariza umuco wo kwibumbira mu makoperative no kwizigamira kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka