Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi boroje inka imiryango itishoboye

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo boroje inka 12 imiryango itishoboye kugira ngo yivane mu bukene.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiye inka bagenzi babo batishoboye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiye inka bagenzi babo batishoboye.

Iki gikorwa cy’inteko y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu rwego rw’Umurenge wa Base, cyabaye tariki 3 Kamena 2016, gihurirana no kurahiza abanyamuryango bashya 38.

Umukuru wa FPR - Inkotanyi mu Murenge wa Base, Mbatezimana Ignace, avuga ko bishimira byinshi bagezeho birimo ubuhinzi bwa kijyambere, imibereho myiza, n’isuku, bityo ko basanze bakwiriye gufasha bagenzi babo kugira ngo bongere imbaraga zo kwihuta mu iterambere.

Ntezimana Benita, imfubyi ifite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutabona, yishimiye inka yahawe, avuga ko byose abikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Abanyamuryango bashya barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi.
Abanyamuryango bashya barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Sinabona uko mbivuga kuko iyi Leta iyobowe neza izirikana n’abafite ubumuga. Ndishimye cyane kuko ngiye kunywa amata nk’abandi kandi iyi nka nzayifata neza izajye impa n’agafumbire.”

Ubuzukwagira Consiriya utuye mu Kagari ka Rwamahwa, avuga ko agize amahirwe adasanzwe yo kubona inka kuko ubusanzwe atunzwe no guca inshuro, atabashaga kuyigurira. Avuga ko agiye kuyorora neza ikazamuvana mu bukene.

Mbatezimana Ignace ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Base.
Mbatezimana Ignace ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Base.

Yagize ati “Ngiye gukora niteze imbere, mpinge kijyambere, mpe abana amata, abuzukuru n’abaturanyi kandi nshimiye Leta y’Ubumwe idushishikariza gukora. Nta guhora umuntu ateze amaboko.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kubahiriza amahame agenga iri shyaka kandi bagatinyuka gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa base.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa base.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka