Abanyamuryango ba FPR - Inkotanyi barasabwa guhindura imibereho y’abaturage

Abanyamuryango ba FPR - Inkotanyi bo mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa guharanira icyateza imbere abaturage bo muri iyi ntara kuko ikigaragara ku isonga mu zifite abakene benshi.

Abanyamuryang ba FPR - Inkotanyi bo mu Ntara y'Iburengerazuba basabwe guharanira igiteza imbere umuturage.
Abanyamuryang ba FPR - Inkotanyi bo mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe guharanira igiteza imbere umuturage.

Komiseri muri FPR, Sindikubwabo Jean Nepomuscene akaba n’Umusenateri mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabasabye ibi ku wa 18 Kamena 2016, ubwo bari mu nteko rusange y’uyu muryango ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Senateri Sindikubwabo yanenze uburyo abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba ari bo bagifite imibereho mibi ugereranyije n’izindi ntara kandi ngo hari amahirwe bakwifashisha biteza imbere.

Ati “Ntibyumbikana ukuntu iyi ntara (Iburengerazuba) hakiri abakene, abafite imirire mibi n’abantu bagwingiye kandi mufite imirima year, mufite ikigega cy’ibiribwa. Harabura iki mwa banyamuryango mwe ngo ibi byose bicike kandi ko mubishoboye? Murasabwa kubigira ibyanyu kandi byashoboka.”

Komiseri muri FPR - Inkotanyi, Sindikubwabo Jean Nepomuscene.
Komiseri muri FPR - Inkotanyi, Sindikubwabo Jean Nepomuscene.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene, yavuze ko abanyamuryango b’iri shyaka biyemeje guhaguruka bagakora cyane, begera abaturage kugira ngo babashe kwigobotora ubukene bucyugarije bamwe muri bo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere tugiye gukora ni ukwegera abaturage kuko ari bo bagenerwabikorwa, bityo ndumva nk’uko twabyiyemeje aha muri iyi nama, tuzabishobora kuko icyaburaga ni ukumanuka hasi tukabegera.”

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze ubuhamya ko gutera imbere bishoboka bagendeye ku mahirwe aboneka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mukasine Florence, umwarimu mu mashuri abanza waturutse mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yiteje imbere akaba afite ubwato butwara abagenzi 150 mu Kiyaga cya Kivu bufite agaciro ka miliyoni 100Frw kandi ngo abikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere n’umuryango FPR Inkotanyi.

Umukuru wa FPR - Inkotanyi mu Ntara y'Iburengerazuba, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene.
Umukuru wa FPR - Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene.

Uretse kuba abanyamuryango b’iri shyaka biyemeje kurwanya ubukene bukigaragara mu Ntara y’Iburengerazuba, baniyemeje kongera umubare w’abanyamuryango bakava kuri 83% bakazamuka, ndetse no kongera imisanzu y’umunyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka