Abanyamuryango ba FPR basabwe ibikorwa byinshi, amagambo make

Kuri uyu wa 13 Kanama 2018, umuryango FPR Inkotanyi watangije igikorwa cyo kwamamaza abakandida bawo bazahatana mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo.

Abakandida biyamamariza guhagararira FPR mu nteko biyeretse abaturage
Abakandida biyamamariza guhagararira FPR mu nteko biyeretse abaturage

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abanyamuryango benshi ba FPR Inkotanyi n’ab’amashyaka ayishyigikiye ari yo PSR, PDI, UDPR, PPC, PSP na PDC.

Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Ngarambe François, yasabye abitabiriye icyo gikorwa gukora cyane kuko ari byo biteza imbere igihugu, bakagabanya amagambo .

Yagize ati “Kugira ngo tujye aheza twifuza, turasabwa gukura amaboko mu mifuka tugakora, ibikorwa byinshi binoze kandi bikozwe vuba, amagambo make. Ibyo ni byo bizatuma tugera ku cyerekezo twifuriza buri Munyarwanda ndetse tukanagira amategeko arengera buri wese”.

Ngarambe François, Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi
Ngarambe François, Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi

Yanasabye abaturage ndetse n’abakandida kwitwara neza muri iki gihe cyo kwiyamamaza.

Ati “Mu gihe cyo kwiyamamaza murasabwa kurangwa n’imyitwarire iranga intore nk’uko mwabitojwe, nta gusahinda ahubwo mukakira neza ubagana wese. Gusa musabwa kwegera buri Munyarwanda mukamusobanurira icyerekezo n’icyo mumutezeho, ari yo majwi kandi ndizera ko bazayaha FPR Inkotanyi”.

Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa bishimira ibyo FPR yabagejejeho ndetse bakanemeza ko bazayitora, uyu ni Gashayija Telesphore wo mu Murenge wa Masoro muri Rulindo.

Ati “FPR ndayishimira ibyo yatugejejeho, abatishoboye Girinka yarabazamuye, abandi VUP ibaha agafaranga n’ibindi byiza byinshi by’iterambere. Ikindi gikomeye ni umutekano dufite, nta muntu ugihohoterwa, ni yo mpamvu nzayitora”.

Abanyamuryango bari baje gushyigikira FPR mu bikorwa byo kwiyamamaza
Abanyamuryango bari baje gushyigikira FPR mu bikorwa byo kwiyamamaza

Gashayija ariko anasaba abazatorwa kuzabavugira kugira ngo akagari atuyemo kazagezwemo amazi n’umuriro bityo na bo bihute mu iterambere.

Uwamahoro na we ati “Jyewe FPR yampaye inka n’ubu irahaka ku buryo mu gihe gito kiri imbere nzanywa amata n’umuryango wanjye. Abadepite bazatorwa ndabasaba kuzongera ibyo twagezeho kandi bakatugeraho kenshi kugira ngo tubahe ibyifuzo byacu nk’uko ari intumwa za rubanda”.

Sheikh Musa Fazil Harelimana, uhagarariye PDI rimwe mu mashyaka yishyize hamwe na FPR
Sheikh Musa Fazil Harelimana, uhagarariye PDI rimwe mu mashyaka yishyize hamwe na FPR

Mu gihe abakandida ba FPR Inkotanyi biyamamarizaga mu Karere ka Rulindo kuri uyu munsi wa mbere, andi mashyaka na yo ndetse n’abakandida bigenda biyamamarije hirya no hino mu gihugu.

Amashyaka yiyemeje gufatanya na FPR nayo yari yabukereye
Amashyaka yiyemeje gufatanya na FPR nayo yari yabukereye

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka