Abanyamakuru n’abahanzi ni umuyoboro w’ubutumwa bwo kurengera abana-CLADHO

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), isanga abanyamakuru n’abahanzi bafite ijwi rigera kure ku buryo bafasha mu kurengera umwana.

Bakurikiye ibiganiro
Bakurikiye ibiganiro

Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017, yateguwe n’iyi mpuzamiryango agenewe abanyamakuru n’abahanzi, hagamijwe ko bamenya ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana n’uko bakora inkuru bijyanye.

Umuyobozi wa CLADHO, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko abanyamakuru bagomba kwitonda iyo bakora inkuru ku bana.

Yagize ati “Iyo abanyamakuru bakora inkuru ku bana, bagomba kureba niba ntaho uburenganzira bwabo butubahirijwe bakareba ko zibahesha agaciro cyane ko ubutumwa bukubiyemo bugera kuri benshi.

Ikindi cyo kwitondera ni amafoto n’amashusho by’abana bari mu bibazo, si byiza kubagaragaza kuko abateza ibindi bibazo bamaze gukura”.

Me Kaboyi Benoît wahuguraga, avuga ko ababyeyi bagomba gucika ku muco wo gukubita abana ngo ni igihano gisanzwe kuko bimugiraho ingaruka mbi.

Ati “Inkoni za hato na hato, gukankamira umwana cyangwa kumutuka ni bibi kuko bishobora gutuma ahinduka igikange kubera ihungabana.”

Yongeraho ko hari ibindi bihano byoroheje byahabwa umwana atagizwe igikuke kubera guhora ku nkeke ahubwo akaganirizwa, ari yo mpamvu ngo yumva itangazamakuru ryabigiramo uruhare rukomeye mu kubyumvisha abantu.

Umwe mu banyamakuru bitabiriye aya amahugurwa, avuga ko amwunguye ubumenyi ku bijyanye no kurengera umwana.

Ati “Menye ko hari amategeko yorohereza ibihano umwana wakoze ibyaha bitewe n’imyaka ye ndetse n’ubundi burenganzira ntavogerwa bwe.

Umuyobozi wa CLADHO Sekanyange Jean Leonard
Umuyobozi wa CLADHO Sekanyange Jean Leonard

Ngiye kumenyekanisha byimazeyo ihohoterwa abana bakorerwa, abatari babizi babicikeho ndetse n’abinangira bahanwe n’amategeko. Ibi ni byo bizatuma uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa”.

Mu Rwanda ihohoterwa rikunze gukorerwa abana ngo ni irishingiye ku gitsina, aho abangavu benshi baterwa inda.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere (MIGEPROF), iherutse gutangaza ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016, iki ngo kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa.

Irindi hohoterwa ngo ni abana bakubitwa, abashorwa mu mirimo itabakwiye ndetse n’ababuzwa uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka