Abanyamakuru ba KFM babuze akazi kubera amavugurura ya NMG

Ikigo cy’itangazamakuru cy’Abanyakenya, Nation Media Group (NMG), cyatangaje ko radio yacyo “Radio KFM” ivugira i Kigali, itazongera kuvugira ku murongo wa FM, bituma abanyamakuru b’Abanyarwanda bayikoreraga babura akazi.

Umunyamakuru wa KFM mu kiganiro n'umutumirwa.
Umunyamakuru wa KFM mu kiganiro n’umutumirwa.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko izajya yumvikanira ku murongo wa internet gusa. Izi mpinduka ngo zikazaba no ku bitangazamakuru bimwe na bimwe byayo biri muri Kenya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na NMG rivuga ko intego y’iki kigo ari ugukora itangazamakuru mu buryo bugezweho (digital), rijyanye n’iki kinyejana cya 21.

Rigira riti “Ibi bizatuma duhuriza hamwe televiziyo zacu ebyiri muri imwe dusanganywe ikomeye ya NTV. ”

Iri vugurura rikorwa ku binyamakuru bya NMG biri muri Kenya (National FM na QFM) no kuri KFM ikorera mu Rwanda, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, tariki 30 Kamena 2016.

NMG ivuga izo radiyo zabo zizakomeza kumvikana ku mirongo ya interineti. Radio KFM yatangiye gukorera mu Rwanda mu myaka ine ishize.

NMG ikaba yemeza ko yiteguye guha ibyo igomba abakozi bayikoreraga batakaje akazi kubera iryo vugurura bikazakorwa hakurikijwe uko amategeko ya Leta ya Kenya abiteganya.

Ange Soubirous Tambineza, umwe mu banyamakuru ba KFM, yabwiye Kigali Today ko iyo nkuru yamugezeho, ari kuri mikoro ya radiyo. Yavuze ko bishoboka ko NMG yaba ifunze kubera ko yakoreraga mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibihagane bazabona akandika kazi.

reve yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka