Abafungiye icyaha cya Jenoside bemera ko ari bo gihamya ko yakozwe

Itsinda ry’abanyeshuri 20 b’Abanyamerika, ryaje mu Rwanda gusobanuza imfungwa zikora imirimo nsimburagifungo(TIG), uko zageze ku butabera bwunga mu gihugu cyazo.

Abanyeshuri b'Abanyamerika basuye abakora imirimo nsimburagifungo muri Gereza ya Kigali iri i Mageragere
Abanyeshuri b’Abanyamerika basuye abakora imirimo nsimburagifungo muri Gereza ya Kigali iri i Mageragere

Kellie Bancalari, umwe muri abo banyeshuri uhagarariye itsinda akaba yiga muri Kaminuza ya ‘George Washington’, avuga ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero ku isi mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Bancalari agira ati”Turifuza kumenya uburyo aba bakora imirimo nsimburagifungo bashoboye kwiyunga n’abo bahemukiye”.Turashaka ubunararibonye bw’uburyo abantu bashobora kubabarirana hanyuma bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka”.

Bancalari akomeza avuga ko azajyana amasomo y’ubwiyunge mu gihugu cyabo cya Leta zunze ubumzwe za Amerika,kandi ngo azajya yitoza umuco wo kubabarira mu buzima bwe bwa buri munsi.

Avuga ko ubwiyunge no kubabarira bamenyeye mu Rwanda buzabafasha ubwo bazaba batangiye imirimo yo gukorera Leta yabo, by’umwihariko mu mwuga w’itangazamakuru arimo kwitoza gukora.

Umuyobozi w’Ikigo gihugura Abanyamerika ku mico n’amateka y’u Rwanda, Celine Mukamurenzi ashimangira ko Abanyamerika baza gusura u Rwanda basubirana iwabo gihamya y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ukuri.

Ati”Tubona bagira uruhare runini cyane mu kumenyekanisha ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda muri 1994”.

Ku ruhande rw’abakora imirimo nsimburagifungo, Gatera Pascal ukomoka mu Karere ka Gisagara, yahamirije Abanyamerika ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko yayigishijwe na Leta zabayeho mbere ya 1994.

Gatera ati”Twe turi abatangabuhamya b’igihugu cyose ko Jenoside yabaye kandi twayikoze, twabisabiye imbabazi ubu tubwira abo twahemukiye ko twiteguye kubana na bo mu mahoro”.

Mugenzi we Mutuyemariya Gatarina ukomoka mu Karere ka Kirehe, avuga ko yabashije kwiyunga n’abo yahemukiye kubera ko yireze icyaha akemererwa kujya abasura.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), CIP Sengabo Hillary, avuga ko abanyamahanga iyo baje “barumvise amagambo y’abahakanyi, bagera mu Rwanda bakumva iby’abakora TIG biyemerera, bikabatangaza”.

Gereza ya Kigali ifite abakora TIG 110,bavuga ko bahabwa igihe gihagije cyo guhura n’imiryango yabo no kuganira n’abaturanyi ba gereza bafungiwemo,ndetse ko bazataha bamaze kumenya imyuga inyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amahanga azatwigira h byishi cyane

Niyo fistor yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka