Abanyamadini biyemeje kubwiriza ubutumwa bw’imisoro

Bamwe mu bahagarariye amadini bemeye ko bagiye kuzajya bigisha abayoboke babo mu nsengero ibijyanye no gutanga imisoro.

Abanyamadini bari kuganirizwa ku gutanga imisoro
Abanyamadini bari kuganirizwa ku gutanga imisoro

Babitangaje ubwo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagiranaga ibiganiro n’abanyamadini ku ruhare rwabo mu kubaka umuco wo gusora mu Rwanda, ku wa kabiri tariki 13 Kamena 2017.

Nyuma yo kumvikana n’abahagarariye amadini ku kamaro k’imisoro mu kubaka ibihugu byose ku isi, RRA yabasabye ko bakwemera ikazajya itanga ibiganiro mu gihe cy’inyigisho mu nsengero zabo.

Bamwe babyemeye banasaba ko hategurwa “Videos” zizajya zerekanwa mu nsengero mu gihe cy’inyigisho ndetse ayo mashusho akazajya yunganira ubutumwa bushishikariza abanyamadini gusora; nk’uko Pasteur Straton, wari uhagarariye idini rya “Eglise Vivante” yabivuze.

Pastor Theresa Mukamakuza wo muri EPR yavuze ko nta kizabuza idini rye kubwiriza abayoboke baryo gutanga imisoro neza kandi ngo bazabyumva.

Agira ati “Dusanzwe twigisha abayoboke bacu ko gusambana ari bibi binanduza indwara bakabireka, twabigisha kwirinda Malaria bakabyumva.

Rwose na RRA ikomeze ijye yongerera umwanya abanyamadini ibanyuzemo ubutumwa nk’ubu bwiza twese tuzashishikaze abayoboke ko gutanga imisoro neza byubaka igihugu cyacu bikanaduteza imbere kandi nta shiti abakirisitu bazabyumva banabyubahirize.”

Mugiraneza Robert wari uhagarariye idini rya Anglican we ati “Bibiliya irabitubwira ngo ibya Kayizari mubihe Kayizari kandi n’abasoresha mubahe imisoro. Tuzakomeza rero kwibutsa abakirisitu ko kudatanga imisoro ari icyaha kandi bakwiye kubikomeza.”

Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem yahamagariye abarokore bo muri ADEPR kwibuka ko nta cyaha gito byose ari ibyaha ku Mana.

Yahereye aho abashishikariza kujya batanga imisoro batayigabanije kuko ari bwo bazaba babaye abayoboke beza bakora ugushaka kw’Imana.

Ubwoko bw'imisoro ya RRA mu Rwanda
Ubwoko bw’imisoro ya RRA mu Rwanda

Padiri Gasana Vincent wari uhagarariye umuvugizi wa Kiliziya Gatulika yavuze ko ubwo butumwa bazabubwira abakiristu ariko ngo ntibabutambutsa mu isengesho rya misa ntagatifu.

Agira ati “Kiliziya izashaka uburyo bwihariye bwo gushishikariza abayoboke gusora mu mbuga zitandukanye bahuriramo zitari misa kandi bizashoboka.”

Aba banyamadini baboneyeho gusaba RRA ko abakozi bayo bareka kujya bitwara nabi ku basoreshwa babahutaza. Basaba ko bajya babaganiriza, bakabubaha nk’abenegihugu kandi bafite inshingano zo kubaka igihugu.

Minisiteri y’imari mu Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017/2018 hagomba kuzinjizwa imisoro ingana na miliyari 1,200RWf na miliyoni 300RWf.

Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wungirije wa RRA
Ruganintwari Pascal, Komiseri mukuru wungirije wa RRA

RRA ivuga ko hari ibyiciro by’abagomba gusora bagikwepa imisoro, bakaba ngo bakoresha amayeri menshi arimo gukoresha imibare itariyo mu misoro hagamijwe kugabanya umusoro basabwa.

Bene nkabo kandi ngo bakoresha inyandiko mpimbano, abadakoresha n’abakoresha nabi imashini ya EBM itanga fagitire, abanyura mu bikorwa bya magendu, abacuruza batanditse mu misoro (informal sector) hakiyongeraho n’umuco wo gutanga umusoro ngo ukiri hasi mu Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezo ni cyiza kubwira ABAKRISTU ko bagomba gusora.YESU ubwe yadusabye gutanga imisoro.None se ko n’ubundi Pastors bisabira ICYACUMI?Ahubwo LETA ikwiye gusaba umusoro ku cyacumi.Nyamara YESU n’abigishwa be birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu.Ndetse niyo wabahaga amafranga,barayangaga bakagusaba kwihana.Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-24.
Niyo mpamvu YESU yasabye abakristu nyakuri kumwigana bakabwiriza ku buntu (Matayo 10:8).This Hypocrisy.Kuvuga ko uri umukozi w’imana nyamara ugamije inda yawe nkuko Romans 16:18 havuga.

BYUNGURA Andrew yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

nibyiza ariko gufata umwanya ugategura inyigisho kumisoro ya leta ntibyoroshye ndumva waba uvanze ijambo ry’Imana
ahubwo wabasomera bibiliya nabo bakitoranyiriza igikwiye umu Christu muzima akamenya ibya Kayisari n’iby’Imana akabyubahiriza

Niyonsenga Valens yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka