Abanyamadini bahaye Noheli abarokotse Jenoside batishoboye

Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi ryahaye ibiribwa imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Noheli n’Ubunani.

Abanyamadini n'amatorero bifuje gusangira iminsi mikuru n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaha ibiribwa bitandukanye birimo umuceri, amavuta isukari n'ibindi
Abanyamadini n’amatorero bifuje gusangira iminsi mikuru n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaha ibiribwa bitandukanye birimo umuceri, amavuta isukari n’ibindi

Abo banyamadini n’amatorero bakusanyije ibyo kurya bifite agaciro k’ibihumbi 430RWf, babishyikiriza iyo miryango tariki 23 Ukuboza 2016.

Iyo miryango ituye mu mudugudu wa Kanyinya, banayihaye Bibiliya kugira ngo abayigize bajye basoma n’ijambo ry’Imana.

Ibyo biribwa babahaye ngo ni ibyo gutuma abagize iyo miryango binjira mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani badafite ikibazo cyo kubona ibyo kurya.

Bashimye ubufasha bahawe kuko abenshi muri bo batunzwe n’inkunga y’ingoboka bahabwa na Leta. Harimo abafite amasambu yo guhinga kure y’aho batuye n’abafite ubumuga bakomora kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mukecuru Daphrose n'abamutwaje imfashanyo y'ibirirwa yahawe
Mukecuru Daphrose n’abamutwaje imfashanyo y’ibirirwa yahawe

Umukecuru Ntirubabarira Daphrose agira ati “Turishimye rwose, mbonye umuceri, mbonye amavuta, mbonye isukari yo kunywa, mbonye umunyu n’isabuni yo kumesa.

Ubu nari nziko kuri Noheli nzarya ibigori twahawe n’umurenge, kuko ingoboka yo tumaze igihe tutayibona.”

Reverand Pasiteri Mudenge Jean Damascene, ukuriye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu murenge wa Rukoma, avuga ko batekereje ku mibereho y’iyo miryango batekerea ko ishobora kuba yigunze kuri Noheli.

Agira ati “Twaje ngo tubereke ko muri ku mitima yacu. Ntacyo twarya ngo tubacure. Itorero murabizi ko ryita ku mitima, ariko ntiryirengegiza n’imibiri.

Dusanzwe tubafasha muri byinshi birimo no kububakira amacumbi, ubu rero turashaka ko mwizihiza Noheli n’Ubunani mwishimye.”

Abatuye Umudugudu wa Kanyinya bishimiye ubufasha bahawe n'abanyamadini
Abatuye Umudugudu wa Kanyinya bishimiye ubufasha bahawe n’abanyamadini

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca ashimira abanyamadini n’amatorero bunganira ubuyobozi mu kwita ku batishoboye.

Abanyamadini n’amatorero kandi bafashije ubuyobozi, batanga amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2017, ku batishoboye 1000 bo mu mirenge ya Rukoma na Ngamba.

Abanyamadini banahaye Bibiliya iyo miryango
Abanyamadini banahaye Bibiliya iyo miryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka