Abanyakenya baba mu Rwanda bizeye ko Perezida Kenyatta azunga Abanyagihugu

Abanyakenya baba mu Rwanda n’abahakorera bishimiye ko babonye Perezida nyuma y’urugendo rutoroshye rw’amatora yo mu gihugu cyabo yaranzwemo imvururu.

Perezida Kenyatta ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya
Perezida Kenyatta ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017 nibwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma y’urugendo rw’amezi abiri n’igice rw’amatora yaranzwemo imvururu.

Perezida Kenyatta yatsinze Raila Odinga mu matora nyuma y’uko amatora asubiwemo kuko urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwari rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora ya mbere maze rutegeka ko asubirwamo.

Abanyakenya baba mu Rwanda bavuga ko kuba babonye Perezida w’igihugu cyabo ari ikintu bishimiye kuko bizeye ko agiye kongera kunga abanyagihugu; nk’uko umwe muri bo witwa Henry Kamondia Gitau abisobanura.

Agira ati “Navuga ko aya matora yazanye amacakubiri ashingiye kuri politike n’amakoko mu banyagihugu.”

Akomeza agira ati “Ubu twizeye ko Perezida mushya Kenyatta agiye kugarura ubumwe mu banyagihugu, uwatsinzwe akemera maze dushyize hamwe duteze imbere igihugu cyacu cya Kenya.”

Umuhango w'irahira rya Perezida Kenyata witabiriwe n'abaturage babarirwa mu bihumbi 60
Umuhango w’irahira rya Perezida Kenyata witabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 60

Abanyakenya batandukanye baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko icyihutirwa babona Perezida Kenyatta akwiye gukora ari ukongera guhuza Abanyakenya bagasenyera umugozi umwe, agahagarika amacakubiri n’imyivumbagatanyo.

Undi munyakenya wavuze ko yitwa Simon avuga ko ashima Imana kuba Kenya ibonye umuyobozi.

Agira ati “Byabaye inzira ndende kuva mu kwezi kwa Munani turi mu matora, araseswa, imvururu n’ibindi byinshi byabayemo ariko ubu turashima Imana ko twabonye perezida wanarahiriye kuyobora Kenya.”

Abanyakenya baba mu Rwanda basaba Perezida Kenyatta kuzuza ibyo yemereye Abanyakenya kuzabagezaho kuko aribyo bamwitezeho kandi bakaba aribyo byatumye bamutora.

Abanyakenya baba mu Rwanda ngo bizeye ko Perezida Kenyatta azagarura ituze mu gihugu
Abanyakenya baba mu Rwanda ngo bizeye ko Perezida Kenyatta azagarura ituze mu gihugu

Perezida Uhuru Kenyatta mu ijambo yagejeje ku Banyakenya n’abandi bari bitabiriye irahira rye yavuze ko azaba Perezida wa bose abamutoye n’abatamutoye, kandi ko azaharanira ubumwe n’iterambere ry’Abanyakenya bose.

Yavuze ko nubwo urugendo rw’amatora rutari rworoshye uyu munsi amatora muri Kenya arangiye.

Irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta ryitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.

Abanyakenya bagera mu bihumbi 60 nibo bitabiriye iri rahira ryabereye kuri Stade ya Kasarani ahari hitezwe abaperezida 13 kwitabira uyu muhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka